Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Muhire B. Henry wari Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda; Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa n’Umusifuzi Tuyisenge Javan bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano. Aba uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n’icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe. Tariki ya 23 Kamena 2022 ni bwo Nzeyimana Félix n’Umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi. Icyo gihe Muhire Henry we yarabajijwe arataha ariko akomeza gukurikiranwa. Bafashwe nyuma y’ubusabe bwa Ferwafa kuri RIB bwo…
Author: Bruce Mugwaneza
Abadepite babiri bo mu ishyaka rya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bagiye gutanga umushinga w’itegeko ryo gushyira uburenganzira bwo gukuramo inda mu itegeko nshinga ry’igihugu. Ni nyuma y’uko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize urukiko rw’ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rwafashe icyemezo cyo kwambura abagore uburenganzira bwo gukuramo inda. Uburenganzira bwo gukuramo inda mu Bufaransa bwanditse mu itegeko ryo mu 1975, kubishyira mu itegeko nshinga bizatuma ubu burenganzira buzakomeza guhabwa n’abo mu gisekuru kizaza. Depite Marie-Pierre Rixain yavuze ko ‘ibyabaye ahandi bitagomba kuba mu Bufaransa’. Itangazo ry’aba badepite babiri rivuga ko umushinga w’itegeko ryabo uzaba uteganya ko ‘ntawe ushobora kwambura…
Abatuye mu kagali ka Muremure mu murenge wa Nduba, bavuga ko babangamiwe n’abajura bitwaje intwaro bakunze kubategera mu ikoni riri munsi y’ikimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali, giherereye muri uyu murenge bakabambura bakanabica. Abaturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko mu masaha y’umugoroba biba bigoye kwirenza iri korosi wenyine kuko hasigaye hakorerwa ubusambo bwuje urugomo rukabije. Bavuga kandi ko hari abajura bitwaje intwaro gakondo baritegeramo abantu bakabambura rimwe na rimwe bakabakomeretsa hakaba hari n’abahaburira ubuzima. Umwe mu bahatuye yabwiye umunyamakuru wa Tv1 ari nayo dukesha iyi nkuru ko hari babiri bamaze kuhavunikira ingingo kubera urwo rugomo undi we bikaba byaramuviriyemo urupfu.…
Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yapfobeje ubwoba bwuko u Rwanda rushobora kuba rurimo gukoresha abasirikare rwohereje muri Mozambique guhangana n’intagondwa, mu gusahura umutungo w’iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo. Mu kwezi kwa karindwi mu 2021, u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 1,000 kurwanya intagondwa zari zaragabye ibitero byahitanye abaturage mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu. Nyuma yaho, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uwo mubare waje kwiyongera ukagera ku basirikare n’abapolisi bagera ku 2,000. Amakuru dukesha BBC avuga ko Abasirikare ba Mozambique ahanini babonwa nk’abamunzwe na ruswa, batojwe…
Burya icyo ugomba kuzirikana n’uko nta bantu bakundana b’intungane babaho, nta rukundo ruburamo utubazo cg kugongana bya hato na hato, ariko iyo abantu bakundana, buri umwe azi intege nke za mugenzi we, ndetse nibyo mugenzi we akunda kandi byose bagafatanya kubinyuramo, urukundo rwabo rurakomera kandi kukamba. Uyu munsi twaguteguriye bimwe mu byagufasha kugira urukundo ruhamwe kandi ukazarambana n’umukunzi wawe. Urukundo/ umubano wanyu muwugire ubutatu, byawe, mugenzi wawe( uwo mukundana) ndetse n’Imana. Ku bantu bizera Imana, baziko ndetse bizerako, Imana ariyo yubaka umubano w’abantu, ni byiza rero gushyira Imana hagati yanyu, ibi kandi bizabafasha kubahana. Niba ushaka kuzagira urukundo rukaramba kandi…
Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda, Rwanda FDA cyatangaje ko kimaze gufunga amashami y’inganda eshanu kubera gucuruza amazi yo kunywa atujuje ubuziranenge. Amashami y’inganda amaze gufungwa kugeza ubu harimo iry’uruganda Aqua Limited riherereye i Kibagabaga, amashami ya Jibu ya Kabeza, Nonko na Bibare. Hafunzwe kandi ishami ry’uruganda rwa Perfect Water Limited rya Bibare n’iry’uruganda Iriba Limited naryo riherereye muri aka gace ndetse n’irya Sip Kicukukiro Limited. Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Eric Nyirimigabo, yabwiye RBA ko icyemezo cyo gufunga aya mashami cyafashwe nyuma yo gusanga hari amazi atujuje ubuziranenge. Ati “Mu byo twapimye twasanze hari…
Abayobozi bo muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria basabye ko abaturage b’abasivile bitwaza intwaro bagahangana n’ibico bya ba rushimusi. Ni mu rwego rwo kugerageza gucyemura ikibazo cy’umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bashimutwa hamwe n’ibitero byicirwamo abantu. Guverineri wa leta ya Zamfara Bello Matawalle yavuze ko azatanga imbunda zibarirwa mu magana ku bantu batahawe imyitozo yo kuzikoresha, anategeka umukuru wa polisi gutanga impushya (ibyangombwa). Abayobozi bo muri leta ya Zamfara bavuga ko abaturage baho bazasabwa kwiyandikisha mbere yo guhabwa intwaro. Gusaba abaturage gutunga intwaro ngo birwaneho ku bitero bishyira ubuzima bwabo mu kaga, buri gihe ntibivugwaho rumwe. Ariko…
Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangiye iperereza ku bantu 22 bari hagati y’imyaka 13 na 17 basanze bapfiriye mu kabyiniro ko mu mujyi wa East London. Imibiri y’aba basore n’inkumi, yabonetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, yahise ijyanwa mu buruhukiro kugira ngo ikorerwe ibizamini, hamenyekanane intandaro y’uripfu rwabo. Kugeza ubu urujijo ni rwose ku cyaba cyahitanye izi ngimbi n’abangavu bari bagiye mu birori byo kwishimira isozwa ry’ibizamini, dore ko nta mubiri numwe ufite igikomere. Ikinyamakuru Daily Dispatch cyo muri Afurika y’Epfo, kivuga ko imibiri yabo yari ikikije ameza n’intebe bigaragara nkaho bari bicayeho. Umuvugizi w’urwego rw’ubuzima,…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yataye muri yombi uwitwa Nkotanyi David ukurikiranweho kwiyitirira kuba umukozi w’ikigo gishinzwe ingufu (REG) akambura amafaranga abaturage abizeza kuzabarahurira umuriro w’amashanyarazi akawugeza mu ngo zabo. Yafatiwe mu mudugudu wa Nshoro, akagari ka Taba mu murenge wa Muhura, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kamema, nyuma y’uko abaturage bari bamaze gutahura ko ari umutekamutwe bagahamagara Polisi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yemeje ko Nkotanyi yafashwe nyuma yo kwaka abaturage babiri amafaranga y’u Rwanda 31000 ababwira ko ari ayo kwiyandikisha no kugura Kashi pawa. Yagize ati: ” Mu…
Ku wa Gatandatu, tariki 25 Kamena 2022 nibwo hasojwe Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, yarimaze iminsi itandatu ibera mu Rwanda. Ni inama yasojwe n’umwiherero w’abakuru b’ibihugu ari na wo wafatiwemo umwanzura ko Ikirwa cya Samoa ari cyo kizakira CHOGM itaha, iteganyijwe kuba muri 2024. Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, mu kiganiro n’abanyamakuru cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame, ugiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri; Perezida wa Sierre Leone, Julius Maada Bio; Perezida wa Guyana, Irfaan Ali na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa, yashimye uburyo u Rwanda rwateguye iyi…