Author: Bruce Mugwaneza

Mu gihe Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanya n’abo ku Isi yose kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo, uzwi nka EID- AL AD”HA, Mufti w’u Rwanda yabasabye gusabana n’imiryango ya bo ariko bakanasabana n’abandi bose bashobora kugeraho kuko Isilamu ari Idini yifuza ubusabane n’urukundo hagati y’abantu. Sheikh Hitimana Salim yabigarutseho nyuma y’isengesho ry’Umunsi mukuru w’Igitambo, ku rwego rw’igihugu, ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibihumbi by’Abayisilamu baturutse mu bice binyuranye by’Igihugu, cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali, bazindukiye mu isengesho ry’Umunsi mukuru w’Igitambo. Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim avuga ko uyu ari umunsi uri mu yiza ku isongo mu minsi…

Read More

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2022, ku biro by’Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze hagaragaye umurambo w’Umusaza w’imyaka 60 y’amavuko. Uyu Musaza witwa Ndangurura Claver, waruzwi ku izina rya Barata wasanzwe ku biro by’Akagari ka Cyuve yashizemo umwuka, yarasanzwe akora akazi ko kurarira ibiro by’ako kagari. Ndangurura bakundaga kwita Barata, bikekwa ko yishwe ariko abamugezeho bavuga ko nta gikomere yari afite ku mubiri we, ahubwo ko hari amaraso yari yavuye aturuka mu kanwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekana ko uyu musaza yaba yazize uburwayi. Yagize…

Read More

Uwabaye Perezida wa Angola mu gihe kigera ku myaka 38, José Eduardo dos Santos yitabye Imana azize uburayi. Eduardo dos Santos yarafite imyaka 79, yitabye Imana nyuma y’igihe cyari gishize arwariye mu bitaro by’i Barcelone muri Espagne. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wayoboye Angola kuva kuva mu 1979 kugeza mu 2017 yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Angola kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022. Eduardo dos Santos yari amaze iminsi ari muri koma, yageze mu bitaro by’i Barcelone mu mpera mu kwezi gushize kwa Kamena nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima nk’uko BBC yabitangaje. Uyu mugabo yitabye Imana nyuma y’iminsi…

Read More

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yikomye u Burayi na Amerika bakeka ko bashobora gutsinda igihugu cye binyuze mu ntambara, ndetse anavuga ko niba babishaka bagerageza bakazareba. Ubwo yahuraga n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, Putin yavuze ko urugamba u Burusiya burimo kurwana na Ukraine rwagaragaje impinduka mu miyoborere kuburyo Isi itagomba gushingira ku bitekerezo by’uruhande rumwe. Mu ijambo rye, yanakomoje ku biganiro bigamije guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine, aho yavuze ko amahirwe yabyo azajya agenda agabanyuka uko intambara irushaho kumara iminsi. Ati “Uyu munsi twumva ko bashaka kudutsindira ku rugamba. Ni iki mwavuga? Mubareke bagerageze. Twumvise inshuro…

Read More

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yitabye Imana, nyuma yo kuraswa n’umuntu witwaje intwaro ubwo yavugaga ijambo mu mujyi wa Nara, mu burengerazuba bw’igihugu nk’uko bivugwa na televiziyo y’u Buyapani. Uyu mugabo w’imyaka 67, yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu arimo kwamamaza ishyaka rye, mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku Cyumweru. Byitezwe ko aya matora ashobora gusubikwa. Amakuru avuga ko Abe yarashwe inshuro ebyiri, isasu rimwe rifata ku ruhande rw’ibumoso mu gituza, irindi rifata ku ijosi agahita agwa hasi nyuma ahita ajyanwa mu bitaro byari hafi aho. Uwahoze ari Guverineri wa Tokyo, Yoichi Masuzoe, mu…

Read More

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ikorera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Nyakanga, ryafashe abantu 3 mu bihe bitandukanye bafite udupfunyika tw’urumogi 7120. Aba bafashwe, bakaba barwinjizaga mu Rwanda barukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho barwinjiza bakoresheje inzira zitemewe (Panya). Bwa mbere hafashwe abantu 2, Nyiramariro Claudette, n’umushoferi wamufashaga kurushyira abakiriya be witwa Ingabire Mohamed, bafashwe bafite udupfunyika 3080 tw’urumogi. Hanafashwe kandi moto bakoreshaga barushyira abakiriya babo ifite nomero RG 893 B, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyamwishyura , Akagali ka Bisiza , Umurenge wa Nyakariba. Undi wafashwe…

Read More

Itegeko ry’u Rwanda Rigenga Abantu n’Umuryango rigena ko abagiye gusezerana imbere y’amategeko bahitamo n’uburyo bazacungamo umutungo wa bo, bagahitamo bumwe mu buryo butatu buteganywa n’amategeko ari bwo: ivangamutungo rusange, ivangamutungo w’umuhahano ndetse n’ivanguramutungo risesuye. Cyakora hari abatungurwa no kumva abagiye gusezerana bahisemo ubundi buryo butari ivangamutungo rusange. Urugero, ni ibyabaye kuwa Kane tariki 30 Kamena 2022, ubwo Umurenge wa Kagarama wo mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali wasezeranyaga imiryango 20. Abaturage bari bitabiriye uyu muhango batunguwe no kumva uwitwa HABIMANA Jean de Dieu na Akimana Ernestine bavuze ko bahisemo gusezerana ivangamutungo w’umuhahano mu gihe abandi bose bahisemo ivangamutungo…

Read More

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yeguye ariko atangaza ko azakomeza kuyobora kugeza hatowe umuyobozi mushya binyuze mu ishyaka rya Conservative. Ni nyuma y’inkundura ikomeye y’abaminisitiri yo kumweguza, n’amajwi arimo ay’inkoramutima ze. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo Boris Johnson yeguye, avuga ko byari ibintu bigaragara ko abadepite b’ishyaka rye bifuza umuyobozi mushya na Minisitiri w’Intebe mushya. Boris weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’amasaha make yeguye ku buyobozi bw’ishyaka ry’abagendera ku mahame ya kera, Conservative. Yavuze ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazatangazwa ingengabihe yo guhitamo Minisitiri w’Intebe mushya. Yavuze kandi ko byamutwaye igihe kirekire ngo…

Read More

Boris Johnson uyu munsi aregura ku mwanya w’umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza ry’abadashyigikira impinduka, Conservative, nyuma y’igitutu gikomeye cy’abagize Guverinoma ye bakomeje kwegura. Biteganijwe ko Johnson aza gutangaza kwegura kwe kuri uyu wa kane tariki 7 Nyakanga, 2022, ariko azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo kugeza mu Kwakira w’uyu mwaka, ubwo iri shyaka rizakorera amatora rikemeza umuyobozi waryo mushya. Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe bizwi nka No 10 Downing Street yagize ati: “Minisitiri w’intebe araza kugeza itangazo ku gihugu uyu munsi”. Guhatanira umwanya wo kumusimbura ku buyobozi bw’ishyaka bizaba muri iyi mpeshyi, naho Minisitiri w’intebe mushya azaba ariho mu…

Read More

Umurambo w’umugore utaramenyekana imyirondoro wagaragaye mu Mudugudu wa Nyarurembo Akagari ka Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nka ’Down Town’. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, nibwo umurambo w’uyu mugore wagaragaye. Bikekwa ko nyakwigendera yishwe abanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye ubusa. Abaturage bari aho ibi byabereye bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe yabanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye agapira karimo amabara y’umweru mu gihe hasi nta kintu yari yambaye. Umusore witwa Emmanuel ukorera Down Town yagize ati ” Namubonye saa Mbiri yari yambaye ubusa yambaye ikariso hasi hejuru niho yari yambaye agapira karimo…

Read More