Author: Bruce Mugwaneza

Nyirangiruwonsanga Solange ukekwaho kwica umwana w’aho yakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo, yahakanye icyaha akurikiranyweho. Yabihakanye ubwo yaburanishwaga mu ruhame aho yakoreye icyaha, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, aho yaburanishwaga n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku cyaha akekwaho cyo kwica Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka ikenda(9) y’amavuko wishwe kuwa 12 Kamena 2022, bakamusanga aziritse mu mugozi ku byuma by’amadirishya aho yari yasigaranye n’uyu mukozi wo mu rugo. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwari rwatangaje ko iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryagaragaje ko uregwa yemeye ko ari we wishe nyakwigendera ndetse ko na we ubwe…

Read More

Minisitiri w’Intebe Ranil Wickremesinghe, niwe wagizwe Perezida w’Agateganyo wa Sri Lanka asimbuye Gotabaya Rajapaksa wahungiye muri Singapore nyuma yo kweguzwa n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage. BBC itangaza ko Ku wa 16 Nyakanga, ari bwo Inteko Ishinga Amategeko izatangira gutora Perezida mushya, aho byitezwe ko abadepite bashobora kuzamara icyumweru muri iki gikorwa. Hari amahirwe y’uko abadepite benshi bazashyigikira Wickremesinghe, bitewe n’ubwiganze mu Nteko bw’Ishyaka akomokamo, akaba anazwiho kugirana umubano wa hafi n’umuryango wa Rajapaksa. Hari impugengenge z’uko abaturage batazemera uyu mwanzuro bitewe n’uko Wickremesinghe ari ku rutonde rw’abayobozi abaturage basabaga kwegura, cyane ko mu minsi ishize itsinda ry’abigaragambya ryateye ahahoze ari mu rugo…

Read More

Nyuma y’iminsi ine gusa, abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo, isimburana ry’Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali. Abo basirikare ngo bafashwe bafashwe nk’abacanshuro nk’uko byatangajwe na Leta ya Bamako. Guhera kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, abayobozi ba Mali bahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose byo gusimburana kw’Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Mali,(MINUSMA). Icyo cyemezo kandi kireba n’ibikorwa byo gusimburana byari biteganyijwe cyangwa se byari byaramaze gutangazwa, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Mali. Icyo…

Read More

Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yohereje ibaruwa kuri email yo kwegura ku mirimo, nyuma yo guhungira mu gihugu cya Singapore. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byanditse ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Sri Lanka, yatangaje ko yabonye ibaruwa y’ubwegure bwa Perezida Gotabaya, ku itariki ya 14 Nyakanga 2022, amenyesha abaturage b’icyo gihugu ko yeguye ku mirimo ye. Iyo baruwa izashyikirizwa Umushinjacyaha mukuru muri Sri Lanka, kugira ngo asuzume ingingo zirebana no kwegura k’Umukuru w’igihugu, niba zimwemerera gusezera muri ubu buryo. Perezida Gotabaya Rajapaksa yari yatangaje ko tariki 13 Nyakanga 2022 azegura ku buyobozi nta mananiza, nyuma y’imyigaragambyo yabaye muri icyo…

Read More

Ibisasu byo mubwoko bwa misire byaraye bitewe n’Abarusiya mu mujyi uri kure y’ahabera intambara yo mu burasirazuba, byahitanye abantu 23 harimwo abana batatu, nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri Ukraine. Ibyo bisasu kandi byakomerekeje abarenga ijana mu mujyi wa Vinnytsia uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Ukraine Kyiv, aha ariko hakaba ari kure cyane ya Donbas iberamwo urugamba. Muri uyu mujyi wa Vinnytsia utuwe n’abakabakaba 370.000 , ibisasu bitatu bya misire byaguye ku nyubako y’ibiro, byangiza n’amazu y’abaturage. Byaguye kandi ahaparikwa imodoka kuri iyo nyubako ifite amagorofa icyenda, ahagana mu ma saatanu z’ijoro, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ubutabazi muri Ukraine.Minisiteri y’ingabo…

Read More

Bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo habayeho igitsina gore kijya muri komite y’akanama gatoranya ba Musenyeri ku isi kuko ubusanzwe byakorwaga n’abagabo. Ku wa 13 Nyakanga 2022, nibwo hasohotse inkuru yanditswe n’ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika cyitwa CNA (Catholic News Agency) kivuga ko Papa Francis yashyizeho abagore bagera kuri batatu. Bashyizwe mu kanama ngishwanama gasanzwe gafasha Papa gutoranya ba Musenyeri ku Isi. Abo bagore batatu icyo kinyamakuru cyanditse ko ari Raffaella Petrini na Yvonne Reungoat b’ababikira n’undi witwa Maria Lia Zervino w’umulayiki. Raffaella Petrini, agiriwe icyizere na Papa Francis ku nshuro ya kabiri kuko muri 2021 Ugushyingo yari yamugize…

Read More

Ivana Trump, umugore wa mbere wa Donald Trump akongera akaba na nyina w’abana be batatu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane ku myaka 73. Ku rukuta rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati “Yari umugore mwiza, kandi utangaje, wabayeho mu buzima bukomeye kandi butera imbaraga. Ishema n’ibyishimo bye byari abana batatu aribo Donald Jr, Ivanka, na Eric baramunezezaga cyane, natwe turamukunda cyane. Uruhukire mu mahoro Ivana”. Donald Trump yavuze ko uyu mugore bari bafitanye abana batatu yasanzwe mu rugo iwe mu mujyi wa New York yapfuye bikekwa ko yaba yanyereye akikubita hasi. Ishami rya polisi mu mujyi wa New York…

Read More

Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda (IMBARAGA) urashishikariza abahinzi guhinga batavangavanga imbuto kuko bizabarinda igihombo kandi bakabona umusaruro mwiza nk’uko baba bawifuza. Kuba abahinzi bahinga ubwoko bwinshi bw’igihingwa kimwe mu murima umwe, Umuryango IMBARAGA uvuga ko biri mu bituma umusaruro babona ugera ku isoko wataye agaciro. Murebwayire Rachel, umukozi muri uyu muryango akaba n’umuhanga mu buhinzi (Agronome), umaze imyaka isaga 10 muri uyu mwuga, yagize ati “Urabona hano harimo ubwoko bw’ibishyimbo burenga 10. Ntabwo twifuza ko abahinzi bageza ku isoko umusaruro uvangavanze.” Impamvu ngo nuko “Ubwiza bw’umusaruro buba bwamaze gutakara kuko akenshi iyo umuntu aje afite ubwoko bw’imbuto yashakaga y’ibishyimbo…

Read More

Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [MONUSCO], bwatangaje ko badafite ubushobozi bwo guhangana na n’inyeshyamba za M23 kandi ko n’Igisirikare cya Congo [FARDC] nta bushobozi gifite. Ibi byatangajwe n’muvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu i Kinshasa. Yagize ati “Nta bushobozi dufite buhagije bwo kugira icyo dukora gikenewe, n’Igisirikare cya Congo ntigifite ubwo bushobozi buhagije. Ntabwo dufite! Nyamara mu bibazo byanyu bihoraho mukirirwa muvuga ko hari abasirikare ibihumbi n’ibihumbi b’inkorabusa. Buri wese akabitwara uko.” Yavuze ko ubushobozi bwinshi bari bafite babukoresheje mu guhashya…

Read More

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko imvururu zimaze icyumweru zibera mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, zimaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri 89. Ni imvururu zatangiye tariki 7 Nyakanga 2022, hagati y’uduce tubiri ari two ‘Cite Soleil’, agace kiganjemo ubukene bukabije ndetse n’agace gatuwe cyane ka Port-au-Prince. Ubu hashize icyumweru imvururu zitangiye zidahagarara, inzego z’umutekano nka Polisi ntizigeze zitabara, mu gihe imiryango mpuzamahanga ubu irimo kugorwa no kubona aho inyuza ibiribwa n’imiti kugira ngo bigere ku babikeneye cyane. Mu itangazo ryasohowe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu’ National Human Rights Defense…

Read More