Author: Bruce Mugwaneza

Abantu bagera ku 8 nibo bamaze gupfa bazize imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe, yaguye guhera ejo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, mu Burasirazuba bwa Leta ya Kentucky muri Amerika nk’uko byatangajwe na Guverineri waho, wavuze ko afite impungenge ko iyo mibare ishobora no gukomeza kuzamuka. Guverineri Andy Beshear yagize ati “Bigaragara ko iyi ari imyuzure izanye ubukana bukomeye mu mateka ya vuba aha, ukurikije uko yasenye cyane kandi ikanica abantu benshi. Kugeza ubu umubare w’ababuriwe irengero nturamenyekana, kandi hateganyijwe n’indi mvura nyinshi kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022”. Akomeza agira ati “Ubu muri aka kanya nakwemeza ko…

Read More

Minisiteri y’Ibidukikije iravuga ko bitarenze amezi abiri ibibazo bikigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe. Ibi byatangajwe ubwo Minisitiri w’ibidukikije yatangaga ibisubizo mu magambo ku ngamba minisiteri iteganya zo gukemura ibibazo bikigaragara mu micungire y’ubutaka mu nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite. Bimwe mu bibazo Inteko Ishinga Amategeko yasabye ko Minisitiri w’Ibidukikije yatangaho ibisubizo mu magambo birimo kuba nta genamigambi ku mikoreshereze y’ubutaka, itangwa rya serivisi z’ubutaka ritanoze, ihuzwa ry’ubutaka ritazwi no ku bibazo byagaragaye bijyanye no kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda. Ku bibazo bijyanye n’uturere tw’ubuhumekero tudafashwe neza, abaturage bo mu murenge wa Rubona Akarere ka Rwamagana…

Read More

Polisi y’ u Rwanda yakoranye inama n’abacuruzi 132 bacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe ndetse n’abatekinisiye bakorera mu Karere ka Nyarugenge, aho baganiriye ku byaha bigaragara muri ubwo bucuruzi birimo ubujura ndetse n’amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibyo bikoresho. Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda giherereye ku Kacyiru, kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga, ikaba yabaye nyuma yaho mu minsi ishize urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) rwashyizeho amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho bikoresha amashanyarazi n’ iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe (Ibikoresho bya Occasion) yahise atangira gushyirwa mu bikorwa akimara gusohoka mu igazeti ya Leta…

Read More

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya kabiri ya komite y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye mu rwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika (African Peer Review Mechanism). Kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere ku mugabane wa Afurika ari ingenzi mu guteza imbere imiyoborere n’ubukungu muri rusange. Iyi nama yayobowe na Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu ndetse n’ababahagarariye barimo: Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Macky…

Read More

Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bamagana MONUSCO bashakaga kugirira nabi ingabo ziri muri ubu butumwa ziri i Beni muri RD Congo. Aya masasu yarashwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo aba baturage bashakaga kwinjira mu birindiro bya MONUSCO biri i Badiba mu rusisiro rwa Boikene mu majyaruguru ya Beni. Aba baturage baje kuri ibi birindiro mu gihe hoherejwe Abapolisi n’Abasirikare ba Congo Kinshasa boherejwe gucunga umutekano kuri ibi birindiro. Ubwo aba bigaragambyaga bashakaga kwenderanya abasirikare ba MONUSCO, bagera muri bane bari bahagaze bwuma bacunze umutekano mu gihe abandi barebaga ibiri gukorwa. Ako kanya bahise barekura urufaya rw’amasasu,…

Read More

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken ategerejwe mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko bivugwa ko rugamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibi Bihugu byombi. Ikinyamakuru The Africa Report kivuga ko Antony Blinken azagenderera u Rwanda na RDC hagati mu kwezi gutaha kwa Kanama. Blinken ugiye kugirira uruzinduko rwa kabiri muri Africa nyuma yuko asuye Kenya, Nigeria na Senegal mu kwezi k’Ugushyingo 2021, bimwe mu bizaba bimugenza mu Rwanda no muri RDC, birimo ibibazo by’umutwe wa M23, iby’amatora ateganyijwe muri Congo ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Mu ntangiro z’ukwezi gushize, Blinken yari yakiriye…

Read More

Amajwi menshi y’Abanya-Ukraine akomeje kuzamurwa asaba ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ahabwa ubwenegihugu bw’Igihugu cyabo ubundi akababera Minisitiri w’Intebe. Mu bukangurambaga bw’ikoranabuhanga buzwi nka Petition mu rurimi rw’Icyongereza, bwatangijwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2022 aho mu isaha imwe, inyandiko isaba iki cyifuzo yari imaze gusinywa n’abagera mu 2 500. Nubwo Boris Johnson asa nk’uwatakarijwe igikundiro mu Gihugu cye cy’u Bwongereza, muri Kyiv muri Ukraine ho ari mu bayobozi bafite igikundiro kidasanzwe kubera kugaragaza imbaraga nyinshi mu gushyigikira iki Gihugu nyuma yuko cyashojweho intambara n’u Burusiya. Ibi bigaragazwa n’ibishushanyo by’abanyabugeni, ibyamanitswe ku nkuta ndetse n’imitsima,…

Read More

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bwemeje ko abantu bane bapfuye bishwe n’amashanyarazi mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo. Mu butumwa bwo kuri Twitter, MONUSCO yavuze ko ibyo byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga, hafi y’ikigo cyayo kiri muri uwo mujyi cy’abasirikare bo muri Pakistan. Guverineri Théo Ngwabidje wa Kivu y’Epfo yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’urusinga rw’amashanyarazi rwaguye, avuga ko hagiye gukorwa amaperereza ngo hamenyekane icyabiteye. Yasabye abaturage ba Kivu y’Epfo n’aba Uvira by’umwihariko kugira ituze. Mu yandi makuru ariko, kuri uyu wa Gatatu, Hakizimana Nduwayo Zacharie…

Read More

Mu gihe manda ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Francophonie (OIF) izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2022, u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire ye mu gukomeza kuyobora uyu muryango. Igihugu cya Maroc nacyo cyagaragaje ko gishyigikiye iyi candidatire ya Mushikiwabo. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko Mushikiwabo aziyamamariza gukomeza kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa Francophonie, nk’umunyamabanga mukuru wawo. Umunyamakuru Patrick Simonin wa Televiziyo TV5 niwe washyize hanze agace k’ikiganiro yagiranye na Mushikiwabo amuhamiriza ko u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire ye. Yagize ati “Njyewe ndahari kandi nanabibwiye za leta ndetse igihugu cyanjye cyatanze kandidatire…

Read More

Abahinzi batandukanye muri iyi minsi, bahuriza ku kuba ibiciro by’inyongeramusaruro byarazamutse ariko bakagaruka cyane ku ifumbire y’imvaruganda. Uku guhenda kw’inyongeramusaruro abahinzi bavuga ko bidindiza ibikorwa byabo by’ubuhinzi ndetse bikaba byanabateza ibihombo, igihe baba bashoye menshi mu kugura ifumbire, n’igihe cyo kweza umusaruro ntuboneke neza. Uwitwa Ndushabandi Jean Marie Vianney, ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Kavura giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Karitutu, avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo nk’abahinzi, ari ukuba ibiciro by’ifumbire mvaruganda bihanitse, ibituma umuhinzi wese atoroherwa no kuyibona ndetse akanasaba ko bishobotse ibiciro by’ayo byagabanuka bityo umuhinzi akongera kugira icyo yabona ku…

Read More