Author: Bruce Mugwaneza

Abarimu babiri barimo uwari ukuriye ahakorerwaga ibizimani bya Leta, mu Karere ka Nyanza, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubakurikiranyeho ibyaha birimo kumena ibanga ry’akazi kubera gushyira hanze bimwe mu bizamini. Aba barimu babiri bakekwaho gushyira hanze ibizamini byakorwaga ubwo abanyeshuri basoza amashuri abanza barimo bakora ibizamini bya Leta mu kwezi gushize. Aba barezi bafungiye kuri station ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize tairki 29 Nyakanga 2022. Ibyaha bakekwaho byakozwe mu bihe bitandukanye hagati ya tariki ya 18 na 19 Nyakanga 2022, ubwo umwe muri bo wari ukuriye ahakorerwaga ibizamini kuri…

Read More

Nyuma yuko u Burusiya na Ukraine byemeranyijwe ku masezerano yo kurekura ibinyampeke byari byarabuze uko bitambuka, ubwato bwa mbere bubitwaye bwahagurutse ku cyambu cya Odesa muri Ukraine. Ubu bwato bwaharutse kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 nkuko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba. Minisitiri Dmytro Kuleba mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka wo gutabara Isi imaze iminsi ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke. Yagize ati “Byumwihariko inshuti zacu zo muri Middle East, Asia ndetse na Afurika aho ibinyampeke bya mbere byo muri Ukraine byahagurtse i Odesa nyuma y’amezi yo guhagarikwa n’u Burusiya.” Dmytro…

Read More

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bwashyizeho undi muvugizi uzakorana na Maj. Willy Ngoma usanzwe avugira uyu mutwe aho umwe azajya awuvugira ku byerekeye Politiki, undi ku bya Gisirikare. Uyu muvugizi washyizweho n’ubuyobozi bwa M23, ni Lawrence Kanyuka uzajya avuga ibyerekeye Politiki mu gihe Maj. Willy Ngoma we azakomeza kuwuvugira ibyerekeye ibya gisirikare. Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 rivuga ko hashingiwe ku mategeko n’amahame y’uyu mutwe, hafashwe iyi myanzuro mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yawo. Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’amategeko bwa Gisirikare, rigira riti “Yashyize mu mwanya…

Read More

Muri Zimbabwe hatashywe ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, yatangiye gukorera mu Mujyi wa Harare mu mwaka wa 2019. Umuhango wo gutaha iyi Ambasade, wabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2022, witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, n’abandi banyacyubahiro bo muri Guverinoma y’icyo gihugu. Muri uwo muhango, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Amb. Frederick M. M. Shava, yagaragaje ko gahunda y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ikwiye kongererwa imbaraga. Yavuze ko nubwo ibihugu byombi byishimira umubano bimaze kubaka, hakiri imbogamizi y’uko ingano y’ubucuruzi n’ishoramari bikorana ikiri hasi. Yagize…

Read More

Abantu batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, bakomeje kwamagana ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za MONUSCO ku cyumweru ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Uganda. Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda nk’uko tubikesha BBC. Itangazo ryaturutse mu biro by’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, rivuga ko ashyigikiye icyemezo cyo “Gufunga abasirikare bakoze ibi no gutangiza iperereza ako kanya”. Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko bakurikiranira hafi uko ibintu byifashe muri…

Read More

Rutahizamu Jacques Tuyisenge wari uherutse gutandukana na APR FC yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ikipe ya AS Kigali yamaze gutangaza ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu “AMAVUBI” Jacques Tuyisenge ari umukinnyi mushya w’iyi kipe nk’uko byemezwa n’ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwayo. Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mukinnyi atabashije kumvikana na APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino urangira.

Read More

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yashimye Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço ukomeje kugaragaza ubwitange budasanzwe mu guharanira ko umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) usubira ku murongo. Perezida Kenyatta yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki ya 30 Nyakanga, ubwo yakiraga mu biro bye Intumwa yihariye ya Perezida Lourenço akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Angola Tete Antonio, wamushyikirije ubutumwa budasanzwe. Yavuze ko ashima uburyo Perezida Lourenço yagaragaje ubuyobozi n’ubwitange mu nshingano zo kunga no guhuza u Rwanda na DRC yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara…

Read More

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu, iri mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar ahagiye kubera imikino y’Afurika muri Basketball mu batarengeje imyaka 18 (FIBA U-18 African Championship 2022) kuva taliki 04 kugeza 14 Kanama 2022. Iri rushanwa ni kunshuro ya kabiri Madagascar igiye kuryakira, kuko ryahabereye bwa mbere muri 2014, ubu rikaba rizitabirwa n’amakipe 10 arimo ikipe y’u Rwanda, Madagascar, Algeria, Angola, Benin, Misiri, Guinea, Mali, Senegal na Tanzania. Ikipe y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatanu taliki 29 Nyakanga 2022, nyuma y’uko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS, Shema Maboko Didier yayishyikirije ibendera ry’igihugu…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Joe Biden yasanzwemo virusi ya COVID-19 mu gitondo cyo ku wa Gatandatu taliki ya 30 Nyakanga 2022, umuganga umwitaho witwa Dr Kevin O’Connor akaba yemeje ko ari ubwandu bwagarutse (rebound) nyuma yo kugaragara bwa mbere mu minsi ishize. Biden w’imyaka 79 y’amavuko byatangajwe ko yanduye COVID-19 bwa mbere ku itariki ya 21 y’uku kwezi kwa Nyakanga ubwo byahishurwaga ko agaragaza ibimenyetso byoroheje. CNN itangaza ko muri iki cyumweru, nta COVID-19 bari bamusanzemo mu nshuro enye yafashwemo ibipimo hagati yo ku wa Kabiri no ku wa Gatanu. Ku wa Gatandatu, Biden yavuze ko yasanzwemo…

Read More

U Rwanda na Zimbabwe bikomeje gushimangira umubano mwiza binyuze mu masezerano atatu mashya y’ubufatanye ibihugu byombi byashyizeho umukono ku wa Gatanu taliki ya 29 Nyakanga 2022, bituma amasezerano ibi bihugu bifitanye agera kuri 22. Amasezerano mashya yasinywe arimo ajyanye no guhererekanya abanyabyaha no kwita ku bimukira, ay’iterambere ry’ubwikorezi n’ibikorwa remezo, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu gukora iperereza ku bibazo n’impanuka by’indege za gisivili. Mu muhango wo gusinya amasezerano, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, mu gihe Leta ya Zimbabwe yari ihagarariwe n’Abaminisitiri babiri. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Amb. Frederick M. M. Shava, yashyize umukono ku…

Read More