Author: Bruce Mugwaneza

Hari abahanga mu by’u buhinzi basaba Leta kunganira abaturage bagakora ubuhinzi bwo mu mazu ya bugenewe azwi nka ‘Greenhouse‘ kuko butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza. Jean Baptist Tuyishimire, ni Agronome muri Sunripe Farms- Rwanda, Ikigo cy’Ubuhinzi kiri mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera. By’umwihariko, ashinzwe ubuhinzi bukorerwa mu nzu zabugenewe zizwi nka Greenhouse. Uyu muhanga mu bijyanye n’ubuhinzi avuga ko “Ubundi guhinga muri greenhouse, kubigereranya no guhinga hanze, ku by’umusaruro, biratandukanye cyane. Biranagoye kubigereranya.” Yongeraho ko “Ni ubuhinzi dukora igihe cyose, tutitaye kuvuga ngo imvura iragwa cyangwa izuba rirava. Ni ibihingwa tuba duhinzemo imbere, biba birinzwe ku buryo…

Read More

RURA yasabye abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuzigaragaza kugira ngo zihabwe impushya zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali. Uru rwego ruvuga bigamije kongera umubare w’imodoka hakemurwa ikibazo cy’abagenzi. Umujyi wa Kigali watangaje ko hakenewe imodoka zirenga 500 zo gutwara abantu mu buryo rusange, kugira ngo ikibazo cyo gutwara abagenzi kibonerwe umuti muri uyu mujyi. Ni nyuma y’uko hirya no hino muri gare zitegerwamo imodoka mu mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka, aho bavuga ko zitinda kuboneka bagakererwa akazi cyangwa kugera aho bagiye. Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa,…

Read More

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari ibibanza bigera kuri 700 bigiye kwamburwa bene byo bigahabwa abashobora kubyubaka, ndetse ko n’imwe mu mishinga yadindiye yiganjemo ibikorwaremezo izasubukurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga imaze igihe itarashyirwa mu bikorwa irimo inyubako zagombaga kujya ahari isoko na gare bya Kimironko mu karere ka Gasabo. Hari kandi n’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro, rimaze imyaka igera mu 10 ritarubakwa. Kuri ibi hiyongeraho imihanda yari iteganijwe gushyirwamo kaburimbo nk’uwa Mulindi -Gasogi -Kabuga, Uwa Nzove ujya Gakenke, uwa Mageragere, Umuhanda Birembo-Gasanze n’indi. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali…

Read More

None ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi bakuru bahuriye mu Muryango w’Abayobozi bakiri bato 26 (YPO), bari mu Rwanda muri gahunda y’uruzinduko rwiswe: “Gahunda ikorwa rimwe mu buzima”. Abo bayobozi bakuru bageze mu Rwanda mu ruzinduko rukomeje aho barimo gusura ibihugu 9 byihariye bahura n’abayobozi b’ubucuruzi. Umuryango YPO watangiye mu mwaka wa 1950, kuri ubu ukaba uhuriwemo n’abanyamuryango basaga 33,000 baturuka mu bihugu 142, aho kuri ubu ubonwa nk’amahirwe mashya yo guhanga imirimo no kwagura inzozi z’abikorera bakiri bato. Uyu muryango washinzwe n’Umunyamerika w’imyaka 27 y’amavuko Ray Hickok, wisanze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’umuryango…

Read More

Ubwo yakiraga indahiro z’abaminisitiri bashya mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize ati “Ndibwira ko nta nzira y’ubusambo igira akamaro n’uwo yungukiye,n’ibintu by’igihe gito kandi ntabwo biramba.” Perezida Kagame yavuze ku nshingano za Minisiteri nshya y’ishoramari, ko ari ugucunga uko ibigo bya leta bikoresha umutungo ndetse bimwe bigaharirwa abikorera vuba na bwangu. Ati “Icya mbere, Minisiteri nshya y’ishoramari rya leta, izareba uko ibigo bya leta bicunga imari ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu.” Umukuru w’igihugu, yakomeje avuga ko “Leta, guverinoma cyangwa inzego…

Read More

Abantu bane ni bo bivugwa ko bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho guteza inkongi y’umuriro yatwitse hegitari zigera kuri 21 z’ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi. Iyo nkongi yabaye mu cyumweru gishize, yibasiye igice kinini cy’ishyamba hagari yo ku wa 24 kugeza ku ya 25 Nyakanga 2022. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Anicet Kibiriga, yabwiye itangazamakuru ko abo bantu bane batawe muri yombi basanzwe ari ba rushimusi ndetse binakekwa ko bakunze no kwijandika mu bikorwa byo guhiga ubuki muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ibikorwa byo guhakura ubuki mu buryo bwa gakondo ubusanzwe bikenera umwotsi, ari na yo mpamvu…

Read More

Abasirikare bari mu ngabo zibungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batawe muri yombi ku cyumweru kubera kurasa bakica abantu babiri mu mujyi wa Kasindi uri ku mupaka uhuza iki gihugu na Uganda ni Abanyatanzania, nkuko umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri ONU (UN) yabibwiye BBC dukesha aya makuru. ONU yamaganye bikomeye iryo raswa ry’abo baturage, ryanakomerekeyemo abantu 15. Mu cyumweru gishize, abantu batari munsi ya 20 bapfiriye mu myigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana abasirikare ba ONU babungabunga amahoro muri DR Congo, bari mu butumwa buzwi nka MONUSCO. Nubwo iryo raswa ry’abaturage ryo ku cyumweru rizarushaho guhindanya…

Read More

Mu bikorwa bitandukanye byakozwe na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa 30 Nyakanga, hafashwe inzoga zitemewe zizwi nka Kanyanga ingana na litiro 138, yari yinjijwe mu Rwanda ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda inyujijwe mu nzira zitemewe (Panya). Mu bafatanywe izi nzoga, harimo uwitwa Mukurizehe Damascene wari ufite kanyanga litiro 40 iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Rwebishorogoto, Akagali ka Gasinga, Umurenge wa Rwempasha, naho izindi litiro 98 zafatiwe mu Murenge wa Matimba na Karama abazinjije mu gihugu babonye inzego z’umutekano bazitura hasi bariruka nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,…

Read More

Guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kongera umushahara w’abarimu, ukaba ari umwe mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’ukwezi gushize. Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, none ku wa Mbere Kanama 2022, mu kiganiro yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ku byagezweho mu burezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri Gahunda y’Igihugu y’imyaka 7 yo Kwihutisha Iterambere (NST1). Dr . Ngirente yashimangiye ko uretse abarimu bigisha mu mashuri abanza, abize icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza bigisha mu yisumbuye na bo bongerewe umushahara ku kigero cya 40%. Yagize ati…

Read More

Mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye umuhango wo kunamira abasirikare bane ba MONUSCO baherutse kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, witabiriwe na Bintou Keita, Intuma Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Mu ijambo yahavugiye, yagize ati “Mu izina rya MONUSCO no mu ry’Umuryango w’Abibumbye muri rusange, mpaye icyubahiro abasirikare bane baguye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” Yakomeje agira ati “Nifatanyije kandi n’imiryango yose y’ababuriye ababo mu myigaragambyo ndetse n’Abanye-Congo bose n’Umuryango w’Abibumbye.” Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’umuyobozi…

Read More