Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu binjiza urumogi mu gihugu bagamije kurukwirakwiza mu baturage, aho kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena, hafashwe abagabo batutu bafite ibiro 10 by’urumogi bagiye kubicuruza mu baturage. Abafashwe ni Abouba Nsengimana, Uwizeyimana Jean Damascene, na Nkurikiyimfura Martin, bafatiwe mu Mudugudu wa Busasamana, Akagali ka Byimana, Umurenge wa Ndego. Asobanura uko bafashwe umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yagize ati: “Abaturage bo mu Mudugudu wa Busasamana batanze amakuru ko hari abantu batatu bakodesheje inzu yo kugira ububiko bw’ikiyobyabwenge cy’urumogi. Polisi yahise ishakisha abo bagabo basatse iyo nzu…
Author: Bruce Mugwaneza
Mu gihugu cya Cuba, ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, inkongi y’umuriro ikomeye yafashe ikigega cya peteroli nyuma yo gukubitwa n’inkuba. Perezida wa Cuba Miguel Diaz-Canel, yatangaje ko yasabye “ubufasha n’inama z’ibihugu by’inshuti bifite ubunararibonye mu bijyanye na Peteroli”, ni nyuma y’uko iyo nkangi yahitanye umuntu umwe, 121 barakomereka, abagera kuri 17 bo baburiwe irengero. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Cuba ubufasha, bwanakomeje kwiyongera nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu asabye amahanga gufasha mu kuzimya iyo nkongi. Abaturage 1,900 bimuwe ahegereye ahafashwe n’inkongi ahitwa i Matanzas, Umujyi utuwe n’abagera ku 140,000, ukaba uherereye mu bilometero 100 mu Burasirazuba bwa La…
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo, Africa CDC cyatangirije i Kigali gahunda izafasha u Rwanda kwesa umuhigo rwihaye w’uko uyu mwaka uzarangira rufite abaturage 86% bakingiwe Covid-19. Ni gahunda izwi nka Save lives and livelihoods cyangwa se kurengera ubuzima n’imibereho ugenekereje mu kinyarwanda, igamije gufasha ibihugu bya Afurika gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 byibura bakagera ku gipimo cya 70%. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC avuga ko izafasha inzego z’ubuzima mu Rwanda binyuze mu nkingi enye. Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko kugeza ubu abasaga 70% bamaze kubona byibura doze…
Mu gihe hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’ubuke bw’imodoka rusange zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), twatangaje ko mu rwego rwo kongera umubare w’imodoka, guhera ejo ku wa Mbere, tariki ya 08/08/2022, kompanyi ya Volcano Ltd izatangira gukorera mu mihanda imwe n’imwe yo muri Kigali. Iki gisubizo kije nyuma y’uko hirya no hino muri gare zitegerwamo imodoka mu mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka, aho bavuga ko zitinda kuboneka bagakererwa akazi cyangwa kugera aho bagiye. Kuri iki kibazo Umujyi wa Kigali mu minsi ishije watangaje ko hakenewe imodoka 500 zo gutwara abantu mu buryo rusange,…
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyabaye 1,609Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu kitagomba kurenza 1,607Frw. Ibyo biciro bikazatangira kubahirizwa tariki ya 08 Kanama 2022. Ibyo biciro ugereranyije n’ibisanzwe byazamutse, kuko litiro ya lisanse i Kigali yari isanzwe ari 1,460Frw mugihe iya mazutu yagurwaga 1,503Frw. RURA ivuga ko nk’uko byakomeje gukorwa kuva muri, Gicurasi 2021, aho Leta y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda. Iryo tangazo rigira riti “Kuri iyi nshuro nabwo Leta…
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko nyuma yo gusura Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (Rwanda Forensic Laboratory- RFL), agiye kubwira abandi bacamanza kudashidikanya ku kamaro k’ibimenyetso bakura muri RFL mu kubafasha gutanga ubutabera. Ku wa Kane tariki 04 Nyakanga 2022, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’itsinda ry’abakozi bakorana mu rukiko rw’ikirenga , bagiriye uruzinduko muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga. Nyuma yo gusobanurirwa serivisi zitangirwa muri iyi Laboratwari, uyu muyobozi n’itsinda ayoboye, batemberejwe za Laboratwari zose ziri muri RFL, basobanurirwa ibihakorerwa n’uburyo bikorwamo. Nyuma yo gusura izi Laboratwari, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr.…
Umukobwa wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wari usanzwe ari umwarimu, yasabiwe gufungwa burundu. Uyu mukobwa akekwaho gukora iki cyaha tariki 28 Kamena 2022, ubwo umugabo wari usanzwe ari umwarimu yajyaga guhahira muri butiki y’uyu mukobwa ariko bakaza kunanirwa kumvikana ku mwenda yari amusigayemo. Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, Ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera yari yaguze ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 18 Frw ariko akamwishyura ibihumbi 10 Frw hagasigara umwenda w’ibihumbi umunani. Buvuga ko nyuma baje kunanirwa kumvikana ku mafaranga yari amusigayemo kuko nyakwigendera yavugaga ko yayamwishyuye yose mu gihe umukobwa yavugaga ko amusigayemo…
Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu mu Karere ka Nyanza ryafashe ibiro 1574 by’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi hakoreshejwe inzira zitemewe (Panya). Aya mabaro y’imyenda ya caguwa yafashwe ku wa Kane Tariki ya 04 Kanama, ahagana saa kumi z’umugoroba, afatirwa mu bubiko bw’uwitwa Ndayambaje Jean Pierre w’imyaka 52, buherereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Nyanza , Umurenge wa Busasamana nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’igihugu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bahawe…
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Kanama, yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini, wabereye mu ishuri rya Matsapha Police College riherereye mu Mujyi wa Manzini. Ni umuhango IGP Dan Munyuza yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo mu bwami bwa Eswatini; National Commissioner of Police, Tsitsibala William Dlamini, wo kwizihiza imyaka 115 ishize Polisi ya Eswatini no gusoza amasomo ku nshuro ya mbere y’abanyeshuri b’abapolisi 27 bahawe impamyabumenyi mu masomo y’ubumenyi bw’umwuga w’igipolisi yatangwaga ku bufatanye na Kaminuza ya Eswatini. Umwami wa Eswatini, Mswati…
Abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba byagabwe n’umutwe wa MRCD-FLN mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba, basabye umunyamabanga wa Leta Zunze za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken ko bazabonana nawe kugira ngo bamugaragarize uburyo ibyo bitero byagize kandi bikomeje kugira ingaruka ku miryango yabo. Anthony Blinken utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu ibaruwa bamwandikiye, abagizweho ingaruka n’ibyo bitero by’iterabwoba bavuga ko biteye agahinda kubona hari abayobozi muri Amerika bakomeza kuvuga ko Paul Rusesabagina arekurwa. Abagizweho ingaruka n’ibitero bavuga ko Rusesabagina yashinze kandi agatera inkunga umutwe w’iterabwoba wagabye ibyo bitero hagati y’ukwezi kwa Gatandatu kwa 2018 n’ukwa cumi 2019, kandi ukaba…