Ku gicamunsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Bwana Ferit Şahenk, Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri sosiyete Doğuş Group. Baganiriye ku bufatanye n’amahirwe ari mu ishoramari mu by’amahoteli n’ubukerarugendo. Ni inshuro ya 3 Ferit Şahenk asuye u Rwanda, avuga ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe byibanze ku bijyanye n’ishoramari ikigo abereye umuyobozi gishaka gushora imari mu Rwanda. Umuyobozi wa Dogus group avuga ko ikubitiro bazahera mu bukerarugendo bubaka Hotel igezweho mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Claire Akamanzi avuga ko kuba abashoramari nk’aba bakomeye ku rwego rw’isi bagaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda ari ikimenyetso kiza ku…
Author: Bruce Mugwaneza
Bamwe mu bahinzi b’urutoki ndetse n’abakora ubuhinzi bw’imbuto mu karere ka Bugesera, batewe impungenge n’udukoko batazi twatangiye kwibasira ibihingwa byabo, bakaba baranatangiye kugira igihombo. Abahangayikishijwe n’utu dukoko two mu bwoko bw’ubumatirizi, ni abo mu murenge wa Shyara, akagali ka Rutare, umudugudu wa Gaseke, kuri ubu utu dukoko tukaba turi kwibasira insina ndetse n’ibiti by’imbuto zimwe na zimwe bakaba baranatangiye kugira igihombo kuko nk’ibiti by’imbuto byo byahagaze kwera. Nkurunziza Isaac uhinga imbuto zirimo amacunga, indiumu, manderena ndetse n’imyembe, avuga ko izi mbuto zikunze kwibasirwa n’utu dukoko akagerageza kuturwanya ariko nko ku myembe ho bikaba byaranze ibyatumye imaze igihe itera. Yagize ati…
Polisi yo muri Australia ivuga ko umugabo wo muri iki gihugu, Kangaroo yishe umugabo w’imyaka 77 y’amavuko, wari uyoroye nk’itungo iwe mu rugo. Mwenewabo wa nyakwigendera ku wa mbere yasanze uwo mugabo, afite ibikomere bikabije ari mu rugo rwe i Redmond, mu ntera ya kilometero hafi 400 mu majyepfo y’umujyi wa Perth, maze ubwo abatabazi batanga ubuvuzi bwihuse bageraga muri urwo rugo rwo mu cyaro, iyo kangaroo yababujije kuvura uwo mugabo. Byasabye ko polisi irasa ikica iyi nyamaswa, gusa uwo mugabo nawe yahise ashiramo umwuka kuko yari yamuzahaje. Umuvugizi wa polisi yabwiye ibitangazamakuru ko polisi yemeza ko uwo mugabo yagabweho…
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yakiriye mugenzi we wa Bénin, Director General of Police, Soumaila Allabi Yaya bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi. Iyi nama yahuje abayobozi ba Polisi ku mpande zombi yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nzeri. Yanitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi bungirije; DIGP Felix Namuhoranye, ushinzwe bikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe imiyoborere n’abakozi nk’uko polisi y’igihugu yabitangaje. IGP Munyuza yavuze ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Bénin. …
Iyo ugeze ahitwa i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe akarere ka Rwamagana utungukira ku isantere y’ubucuruzi (Centre) iremeramo isoko benshi bazi mu nsigamugani igira iti “Ni i Nyagasambu rirarema.”Abahinga mu gishanga gikikije iyi santeri banagurishiriza umusaruro wabo muri iri soko, barasaba ko bafashwa kubyaza umusaruro iki gishanga. Iki gishanga gikora ku tugali twa Nyakagunga na Nyagasambu twombi turi mu tugize Umurenge wa Fumbwe. Iyo ukigezemo, usanga abagihingamo bafitemo ibihingwa bitandukanye byiganjemo: Ibijumba, imboga, n’ibigori ngo bikaba biterwa nuko buri wese agihingamo uko ashatse kandi agahinga igihingwa ashatse. Ibi nibyo bamwe mu bahinzi twaganiriye baheraho basaba ko cyahabwa umurongo ngo kubo…
Perezida Paul Kagame, yageze mu gihugu cya Kenya, aho azitabira umuhango wo kurahira kwa mugenzi we Perezida William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu. Perezida Kagame, yitabiriye uyu muhango uzaba ejo kuwa kabiri,tariki ya 13 Nzeri 2022, ubwo William Ruto azaba arahirira inshingano ze zo kuyobora igihugu. Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu muri Kenya, rwatangajwe n’ibiro bye Village Urugwiro mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere. William Ruto abinyujije kuri Twitter yavuze ko “U Rwanda na Kenya bifitanye umubano umaze igihe, udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by’ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z’ibihugu byombi n’ubutwererane bifitanye mu…
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Algeria. Gen. Kazura, uruzinduko yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 12 Nzeri 2022, yakiriwe na mugenzi we, Lt Gen. Saïd Chengriha, bagirana ibiganiro byo mu rwego rw’ubufatanye bw’ingabo hagati igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na n’igisirikare cya Algeria (ANPA). Gen. Jean Bosco Kazura, muri uru ruzinduko yaherekejwe n’umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere, Col G Gasana n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Minisiteri y’Ubutabera ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ivuga ko Uganda yahaye icyo gihugu igice cya mbere kingana na miliyoni 65 z’amadorari y’amerika nk’ihazabu yategetswe kuriha kubera intambara yateje muri icyo gihugu. Urukiko mpuzamahanga rwaciye Uganda ihazabu ya miliyoni 325 z’amadorari y’abanyamerika yo guha DR Congo nk’indishyi y’akababaro kubera intambara yateje mu burasirazuba bw’icyo gihugu mu myaka isaga 25 ishize nk’uko biri mu nkuru dukesha BBC. Urwo rukiko rushinja Uganda ko yakoreye muri icyo gihugu cyo mu karere k’ibiyaga bigari ibyaha bitari bike byibasiye ikiremwamuntu, harimo n’ubwicanyi. Ni urubanza rwari rumaze igihe kitari gito, rukaba rwari rwaratangiye mu 1999…
Akarere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’igihugu, karakangurira abahinzi kwitabira gahunga yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda kugwa mu gihombo bashobora kuba bagira mu gihe umusaruro wabo waba wangiritse. Ibi Innocent Ukizuru, umukozi w’aka karere ushinzwe ubuhinzi (Agronome), arabitangaza mu gihe hari bamwe mu bahinzi bavuga ko bakeneye gutanga ubu bwishingizi ariko bakaba ntamakuru ahagije babufiteho ndetse ngo bakaba batazi n’uko babubona. Abavuga ibi, ni bamwe mu bakorera ubuhinzi murenge wa Fumbwe aho bavuga ko baramutse babonye ubu bwishingizi byatuma bahinga batekanye kuko baba bizeye ko mu gihe ibihingwa byabo cyangwa umusaruro byakwangirika baba bafite uzabashumbusha…
Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda yasoje uruzinduko rwa gitumwa yagiriraga mu gihugu cya Polonye muri Arkidiyosezi ya Gniezno akaba ari nayo Diyosezi nkuru muri iki gihugu kuko yashinzwe mu 1000 ubu ifite Imyaka 1022. Nyuma yo kwitabira inama yahuje Papa n’Abakalidinali bose ba Kiliziya Gatolika i Roma, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yagiriye uruzinduko rwa gitumwa mu gihugu cya Polonye kuva tariki ya 6 kugeza tariki ya 10 Nzeri 2022. Muri urwo ruzinduko, Antoni Karidinali KAMBANDA, yasuye Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Poznań Stanisław Gądecki, akaba n’umukuru w’inama y’abepiskopi Gatolika mu gihugu cya Polonye. Mu biganiro byabo bagarutse cyane ku buzima bwa…