Author: Bruce Mugwaneza

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yabwiye Abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ko u Rwanda rugiye kongera umubare w’abasirikare b’abagore boherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kubera umusanzu wabo wihariye batanga muri ubu butumwa. Abagize iyi komisiyo bagaragaje ko abasirikari b’abanyarwandakazi bashimirwa ku bw’umusanzu batanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu baba boherejwemo. Gusa bagaragaje ko umubare wabo kuri ubu ari muto cyane ugereranije n’uw’abagabo. Maj Gen Albert Murasira avuga ko kuba umubare w’abasirikare b’abagore boherejwe mu butumwa nk’ubu ukiri muto, byatewe n’uko mu bihe byashize abagore n’abakobwa batitabiraga cyane kujya mu gisirikari. Ariko ubu ngo…

Read More

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Niwenshuti Richard yatangaje ko leta yakoze ibishoboka byose yunganira gahunda z’ubucuruzi, ku buryo nta mucuruzi ukwiye kugira icyo yitwaza ngo yuname ku muguzi. Yabitangaje kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ihiganwa mu bucuruzi, aho inzego zifite mu nshingano kugenzura imigendekere y’ubucuruzi mu gihugu, zasabye abacuruzi kwirinda guhenda abaguzi no kuzamura ibiciro bya hato na hato nta mpamvu. Ku masoko yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, abaturage barimo gutanguranwa n’iminsi mikuru kugira ngo izagere baramaze kwitegura kugura ibyo bakeneye birimo ibiribwa, imyenda n’impano zo gutanga, gusa bavuga ko ibiciro biri hejuru. Munyana Ernestine utuye mu Mujyi…

Read More

Ku wa mbere, tariki ya 12 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gutangiza amahugurwa y’ibyumweru bibiri yerekeranye no kurengera abaturage b’abasivili. Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) yitabiriwe n’abapolisi 30 batoranyijwe mu mashami ya Polisi atandukanye. Ubwo yafunguraga amahugurwa, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi (DIGP) ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko Polisi yiyemeje gukomeza kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe kuzuza neza inshingano zayo zo guharanira amahoro n’umutekano mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane. Yagize ati: “Aya masomo agenewe abapolisi bitegura koherezwa mu butumwa bw’amahoro, kugira ngo…

Read More

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko kuri uyu ku wa kane tariki ya 15/12/2022, ari bwo amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa. Ibi NESA yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter aho yagize iti “NESA iramenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’ abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’ amanywa”.

Read More

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), mu itangazo ryacyo kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere guhera tariki ya 20 Ukuboza2022 kugeza tariki ya 23 Ukuboza 202. Ni muri urwo rwego NESA imenyesha ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo iteye ku buryo bukurikira: Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira: Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amamyepfo Musanze mu…

Read More

Perezida Paul Kagame uri i Geneve mu Busuwisi aho yitabiriye inama y’ubufatanye mu iterambere 2022, yabwiye abitabiriye iyi nama ko nta mpamvu yo guhora abantu basubira kubyo bari biyemeje mu bihe byatambutse havugwa ibigomba gukorwa ariko bikarangira bidakozwe. Yavuze ko ahubwo icyangombwa ari ugukura amasomo ku byakozwe neza, ndetse no kumenya icyatumye hari ibitagenda neza. Umukuru w’Igihugu kandi yabwiye abitabiriye iyi nama ko amasomo yavuye mu cyorezo cya Covid-19, agaragaza abantu bose ari magirirane yaba abakize cyangwa abakennye bose bagirwaho ingaruka iyo nta bufatanye no kwizerana guhari. Kuri iki gicamunsi nibwo Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza iyi nama, ihuza abafatanyabikorwa…

Read More

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ ubwikorezi, RTDA, babinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko umwaka utaha kizatangira ibikorwa byo kwagura no gusana umuhanda wa Kigali-Muhanga. Ni mu gihe hari hashize igihe abawukoresha binubira uko ubu umeze. Ku kiraro cya Nyabarongo ahazwi nko kuri ruriba ku muhanda  ugana mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’igihugu, byibura muri masegonda 30  haba hanyuze imodoka. Kenshi iyo hatangiritse bibangamira urujya n’uruza, uhansanga umubyigano w’ibinyabiziga, icyo abawukoresha babona biterwa n’ubuto n’ubusaze bw’umuhanda. Babinyujije kuri Twitter, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA kigaragaza ko ubu hari kunozwa inyigo ku gutunganya no gusana uyu muhanda kuva kuri Nyabugogo kugeza ahitwa…

Read More

Ugutana mu mitwe kwabaye hagati ya Pakistani na Afuganistani kuri icyi Cyumweru kwahitanye abantu barindwi, abarenga 30 barakomereka. Igisirikare cya Pakistani cyavuze ko iyo mirwano yabereye mu Mujyi wa Chaman, ahegereye Amajyepfo ashyira Uburengerazuba, aharebana n’Intara ya Kandahar ya Afuganistani. Cyavuze kandi ko iki gitero cyishe abasivile batandatu ba Pakistani n’abandi 17 bakomeretse. Itangazo ry’igisirikare ryavuze ko Abasirikare b’Abatalibani bacunga Urubibi bamishije amasasu mu bice bibamo Abasivile muri Pakistani. Iri tangazo rivuga kandi ko abasirikare ba Pakistani birwanyeho nabo barasa muri Afuganistani ariko birinda kurasa mu turere tubamo Abasivile. Afuganistani na Pakistani bifitaniye amakimbirane ku Rubibi rungana hafi ibirometero 2,600…

Read More

Kuri iki cyumweru Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’ Urubyiruko n’Umujyi wa Kigali, babinyujije mu mikino bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyagenge bwahuje urubyiruko rw’abanyeshuri barenga 200 biga mu mashuri yisumbuye mpuzamahanga akorera mu Mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cy’ ubukungarambaga, cyahujwe n’ imikino, kitabiriwe n’abanyeshuri barenga 200 biga mu mashuri yisumbuye mpuzamahanga akorera mu mujyi wa Kigali. CP Bruce Munyambo Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’ izindi nzego avuga ko ubukangurambaga nk’ubu bwibanze ku rubyiruko akuko aribo hazaza h’ igihugu. “Ni mwe maboko y’ igihugu cyacu y’ejo, ni mwe bayobozi ni mwe bapolisi, rero mureke ibiyobyabwenge mubigendere kure kugirango amasomo yanyu…

Read More

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yasubukuye Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda hasabwa buri wese ukoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza impanuka.Ni ubukangurambaga bugamije muri rusange gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco hirindwa icyateza impanuka cyose bikaba indangagaciro na kirazira.Bwari bwarahagaritswe imburagihe mu mwaka wa 2020 nyuma y’ibyumweru 39 butangijwe, bitewe n’icyorezo cya COVID-19.Ibikorwa byo gusubukura ubu bukangurambaga byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu aho byari bihagarariwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Polisi y’u Rwanda, ba Guverineri b’intara, n’abayobozi…

Read More