Perezida Macky Sall wa Senegal, akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), kuri uyu wa kane yasabye Ukraine gutegura ibisasu bya mine yateze mu mazi akikije ahakirirwa ibicuruzwa kugirango ingano zifungiranywemo zishobore gusohoka.

Intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine hamwe n’ibihano byafashwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byahungabanyije ubucuruzi ku Isi, cyane cyane ibituruka muri ibyo bihugu birimo ibihingwa by’ingano. Ibi byatumye Isi igira ubwoba bw’inzara ishobora gutera.

Perezida Macky Sall avuga ko mu gihe ingano zagombaga gucuruzwa zifungiranye muri Ukraine zitasohoka, umugabane wa Afrika ushobora kwinjira mu bibazo bikomeye by’inzara. Uburusiya na Ukraine bweza ingano zingana na 30% ugereranyije n’izikenerwa kw’Isi.

Perezida wa Senegal ateganya kubonana na perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu. Byitezwe ko amusaba gufasha gukuraho ibihano bwafatiwe Uburusiya, cyane cyane ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga kw’Isi, SWIFT, bukoreshwa n’amabanki.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version