Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Pawulo Muko ( GS St Paul Muko) giherereye mu Karere ka Rusizi,  cyasabye ababyeyi  bagorwaga no kubona amafaranga y’Ishuri kujya batanga imyaka bezejeje kugira  ngo abana babone ifunguro ryo ku ishuri.

Bamwe mu bana bahaye ubuhamya Radiyo 1, bavuze ko mbere hatarafatwa iki cyemezo , hari abana baburaga amafaranga y’ishuri bakagorwa no kubona ifunguro ariko kuri ubu ababyeyi bajyana imyaka irimo ibigori n’ibishyimbo  ikavunjwamo amafaranga y’ishuri kandi ntibicwe n’inzara.

Umwe yagize ati: “Nta mafaranga y’ishuri twari twabonye ariko Mama afite imyaka y’ibishyimbo abizana ku ishuri nange  ndakomeza ndiga, ideni ry’ibihumbi mirongo itatu (30000frw) rimvaho.”

Undi yagize ati: “Murabizi ko hano mu Bugarama ari abahinzi cyane kandi akenshi uba usanga ababyeyi kubona amafaranga biba bigoye kuko ibihingwa bihita biribwa ako kanya. Rero ubuyobozi bw’Ikigo bushyashya bwabonye hari ikibazo cyo kugaburirwa ku ishuri , ababyeyi batari gutanga amafaranga nk’uko babisaba, Umurezi wacu “Padiri” ahita avuga ngo umubyeyi utabonye amafaranga, akazana ibihingwa bitandukanye bijya mu cyimbo cy’amafaranga yishyurirwa umunyeshuri.”

Umuyobozi w’Ikigo cya GS St Paul Muko,Padiri Uwingabire Emmanuel, yavuze ko bashinze uruganda rusya akawunga, bagasaba ababyeyi kuzana imyaka bezejeje ikaba ari ryo ikorwamo ifunguro abana bari burire ku ishuri.

Yagize ati: “Uburyo bwa mbere twakoresheje ni uko twebwe twikoreye uruganda rwa Kawunga.Ariko kandi tugaha n’amahirwe umubyeyi,aho kugira ngo azane amafaranga jibigori arabizana, yabizana bikagabanya igiciro cy’amafaranga y’ishuri  yishyuraga.Ibyo bituma ababyeyi boroherezwa abana bakarya neza kuko umubyeyi yatanze icyo afite .”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza, Ziga Emmanuel, yavuze ko iyi  gahunda  ari nziza, izafasha guhindura imibereho y’abanyeshuri kandi ari n’uburyo bwiza bwo kwishakamo igisubizo.

Yagize ati “Ndabonamo umusaruro ushimishije.Urumva niba umubyeyi yaburaga ubushobozi bw’amafaranga ariko akaba yezeje bya bigori arabizana mu kigo, babirire agaciro babisye havemo ifu babigaburiremo babana.”

Yakomeje ati:“Numva ari igisubizo cyiza cyo kwishakamo igisubizo.Ariko n’amafaranga ababyeyi batangaga , ibigo byajyaga guhaha hanze abana ntibahage nabyo ubona ko bizahindura n’uburyo bw’imibereho.”

Uyu muyobozi   yavuze ko aka Karere kari kageze ku gipimo cya 97% mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Mu mwaka wa 2014  Guverionama y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugabaruria abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri  hagamijwe kuzamura urwego rw’imitsindire  nta wigana  inzara.

Gusa hari bamwe bagorwaga no kubona amafaranga y’iryo funguro kuko leta yishyuraga amafaranga y’URwanda 56 andi agatangwa n’umubyeyi.

Iki kigo kikaba cyarashyizeho ubu buryo bugamije guteza imbere uburezi kandi umunyeshuri agakurikirana amasomo adashonje.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version