Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antoni Blinken yasabye ko ikibazo kiri hagati yu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu nzira y’ibiganiro.


Minisitiri Blinken yabivuze ejo kuwa Gatatu nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo Christophe Lutundula, byabereye i Washington DC mu murwa mukuru wa Amerika.


Yavuze kandi ko Amerika yiteguye gushyigikira Amahoro n’Umutekano mu majyaruguru ya Congo kuri ubu hari ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’Inyeshyamba za M23, kandi ko igihugu cye gishyigikiye intambwe imaze iminsi iterwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika igamije kugarura amahoro muri aka karere k’amajyaruguru ya Congo. Yanashimye ibiganiro byabereye muri kenya mu ntangiriro z’uyu mwaka byahuje Congo n’imitwe y’inyeshyamba irwanya iki gihugu.
Perezida wa Angola, João Lourenço, Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo,kuwa Kabiri yatangaje ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’ingabo ze zifatanyije n’Umutwe wa FDLR.


Mu gihe ariko aba bayobozi batandukanye bari gusaba ko habaho ibiganiro hagati yu Rwanda na Congo, Abanye-Congo mu mujyi wa Bukavu bigaragambije ku mipaka ya Rusizi I na Rusizi II basaba ko iki gihugu cyafunga imipaka yose igihuza n’u Rwanda by’umwihariko iyo mu Karere ka Rusizi.


Ku wa 1 Kamena 2022, Abanye-Congo biraye ku mipaka yombi bigaragambya mu mvugo zuje kugaragaza ko u Rwanda rufite uruhare mu biri kubera mu Majyaruguru y’iki gihugu aho ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije na FDRL ziri kurwanira n’inyeshyamba za M23.

Share.
Leave A Reply