Abantu bagera ku 8 nibo bamaze gupfa bazize imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe, yaguye guhera ejo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, mu Burasirazuba bwa Leta ya Kentucky muri Amerika nk’uko byatangajwe na Guverineri waho, wavuze ko afite impungenge ko iyo mibare ishobora no gukomeza kuzamuka.

Guverineri Andy Beshear yagize ati “Bigaragara ko iyi ari imyuzure izanye ubukana bukomeye mu mateka ya vuba aha, ukurikije uko yasenye cyane kandi ikanica abantu benshi. Kugeza ubu umubare w’ababuriwe irengero nturamenyekana, kandi hateganyijwe n’indi mvura nyinshi kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022”.

Akomeza agira ati “Ubu muri aka kanya nakwemeza ko abantu bamaze kwicwa n’iyo myuzure ari umunani, ariko iyo mibare bigaragara ko izamuka isaha ku isaha, ku buryo abantu bakwitega ko iza kuzamuka ikagera mu mibare ibiri”.

Mu gace kitwa Jackson, imihanda imwe n’imwe yabaye nk’imigezi kuko yuzuyemo amazi, harimo n’imodoka ba nyirazo bataye aho.

Abantu bagera ku 8 nibo bamaze gupfa bazize imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri Leta ya Kentucky muri Amerika.

Abaturage benshi bamaze kubona uko imyuzure igenda yiyongera, ngo bahungiye ku bisenge by’inzu zabo, mu gihe bagitegereje kubona ubutabazi.

Ubwo yari kuri Televiziyo imwe yo muri iyo Leta ku wa Kane, Guverineri Beshear yavuze ko “Abantu babarirwa hagati ya 20 na 30, ni bo bamaze guhungishwa bava aho habaye imyuzure, bakaba bahungishijwe hifashishijwe indege”.
Mu bice bimwe na bimwe byo muri iyo Leta ya Kentucky ngo haguye imvura igera kuri santimetero 20 mu gihe cy’amasaha 24, kandi bikaba biteganyijwe ko ikomeza kugwa kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, nk’uko uwo muyobozi yakomeje abisobanura, bityo rero ngo abaturage bagomba kumenya ko imyuzure igihari.

Kugeza ubu ngo ubutabazi burimo gukorwa hifashishijwe indege za kajugukugu, ariko n’ubwato bwatangiye gukoreshwa mu bikorwa nk’uko Guverineri Beshear yabitangaje. Ubu muri ako gace hashyizweho ibihe bidasanzwe.

Gouverneur Andy Beshear, yavuze ko umubare w’ababuriwe irengero utaramenyakana, bitewe n’uko hari uduce abashinzwe ubutabazi batarashobora kugeramo.

Ati “Abantu benshi bakeneye ubufasha. Turimo gukora ibishoboka byose ngo tugere kuri buri wese, ariko ibintu birakomeye cyane. Abantu amagana bagiye kubura inzu zo kubamo kuko zasenyutse, ibyo rero kubikemura ntibisaba amezi, ahubwo bishobora kuzafata imyaka kugira ngo imiryango yongere kubona aho gutura”.

Imvura idasanzwe yaguye muri Leta ya Kentucky, biteganijwe ko iza kongera kugwa no kuri uyu wa Gatanu.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version