Kuri uyu wa 21 Mata 2022,Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yandikiye ibaruwa Prof. Peter Mathieson, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Edinburg ,amugaragaariza ko u Rwanda rutanyuzwe n’igisubizo cy’iyi kaminEuza ku magambo ya Debora Kayembe.

Kuwa 14 Mata nibwo Kayembe yanditse kuri Twitter amagambo ariko nyuma aza kuyasiba, budakeye kabiri kuwa 19 Mata, yongera kwandika yamagana ko u Rwanda rwakwakira abimukira n’impunzi zizaturuka mu Bwongereza ariko amagambo ye akanumvikana mo no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kayembe yongeyeho ko u Bwongereza budakwiriye gukorana n’u Rwanda kuko ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside.

Ejo kuwa Kane Kayembe yanditse andi magambo yisegura ariko mu buryo butarimo gusaba imbabazi cyangwa kwisubiraho ku magambo yatangaje. Yashimangiye ko ibyo yavuze bidakwiye kubonwa nk’ibitekerezo bya Kaminuza ya Edinburg, ahubwo ari ibye bwite nka Kayembe.

Gusa Kaminuza ya Edinburg na yo yanditse kuri Twitter ko ibitekerezo bya Debora Kayembe ntaho bihuriye n’umurongo wa Kaminuza.

Binyujijwe ku Rukutwa rwa Twitter iyi kaminuza Yagize iti “Ntabwo duhuje ibitekerezo na Debora Kayembe kuko ibyo yavuze, yabivuze ku giti cye. Kaminuza ya Edinburgh kimwe na Loni ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, twemera Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu byaha byibasiye inyokomuntu kandi twamaganye twivuye inyuma abashinja kuyigiramo uruhare Guverinoma y’u Rwanda na Perezida uriho.”

Ambasaderi Busingye yavuze ko ibisubizo bya Kaminuza bidahagije yibutsa ko ’ku rubuga rusange igitekerezo cy’umuntu kidakwiye guhabwa agaciro cyane cyane iyo ari ibitekerezo byasangijwe bigamije guhakana nkana Jenoside no gukwirakwiza ibinyoma’.

Yakomeje yibutsa ko “Iyo ibitekerezo nka biriya bitangwa ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust], kuba ari igitekerezo cy’umuntu ku giti cye ntibyari kuba urwitwazo rukwiye, ndetse kaminuza yagira icyo ikora’.

Debora Kayembe yatangiye kuyobora Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza mu kwezi kwa gatatu umwaka wa 2021.

Ambasaderi Busingye yavuze ko ’bigoye gutandukanya ibitekerezo bya Kayembe na Kaminuza ya Edinburg kuko umwanya ayifitemo ukomeye kandi ashobora gufata ibyemezo. Ni ho yahereye asaba ko icyifuzo cy’Abanyarwanda n’Inshuti zabo zababajwe n’ibitekerezo bye gikwiye guhabwa agaciro.

Ati “Bose barasaba ko Kaminuza ya Edinburg kutitandukanya na we gusa ahubwo ikanafata icyemezo gituma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye bibi muri Kaminuza, no mu banyeshuri”.

Yakomeje avuga ko Kayembe yakoresheje nabi umwanya afite muri Kaminuza nk’umwe mu bafata ibyemezo, agatera urujijo kuri jenoside yakorewe Abatutsi akanayihakana nta kwibaza, gutekereza cyangwa ubumuntu ashyizemo.

Ati “Ibitekerezo nka biriya byakwirakwijwe na Kayembe bitiza umurindi ihakana rya jenoside n’abayikoze bakidegembya. Imvugo zihakana ikimenyetso cy’amateka, iteza urujijo kandi ikemerera ingengabitekerezo n’ivanguramoko gukomeza kubaho”.

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka myinshi binyuze mu kwambura Abatutsi Ubumuntu, Ivangura mu Burezi no mu mirimo ndetse no mu bwicanyi bwo kuyigerageza. 

Leta yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa yari yarabaswe n’Urwango, Ivangura rishingiye ku Moko, icengezamatwara ryo kwanga Abatutsi n’ibindi bikorwa bibi.

Ibi byagendanye no gukora lisiti z’imiryango y’Abatutsi, gutumiza Intwaro zo kubica no gutoza Interahamwe kwica. 

Ibi bimenyetso birahari kandi n’Umuryango w’Abibumbye, Inkinko, za Guverinoma n’Amategeko mpuzamahanga byemeje ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dore amwe mu Mateka ya Ddebora Kayembe

Debora Kayembe avuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yize Amategeko muri Université Libre de Kinshasa.

Mu mwaka wa 2000 yinjiye mu Urugaga rw’Abavoka muri icyo gihugu. Muri Congo yakoze imirimo itandukanye. Yakoze muri Guverinoma ya Joseph Kabila nk’Umujyanama we muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

Kayembe yasabye ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bwakorewe Bunia muri Congo mu ntambara yiswe iya Kabiri ya Congo. Kubera ibyari bikubiyemo, byateje ibibazo muri Guverinoma ndetse bamwe bamugira inama yo guhunga.

Kayembe yageze mu Bwongereza mu mwaka wa 2005, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa ubuhungiro. U Bwongereza bwashatse kumwirukana nyuma ariko Jack Straw wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga amurwanaho.

Kubera ko dipolome ya Kaminuza u Bwongereza butayemeraga, byabaye ngombwa ko mu 2011 yimukira muri Ecosse aho bayemeraga, we n’umuryango we bimukira mu Mujyi wa Edinburgh aho yatangiye yunganira abantu mu nkiko.

Mu 2012 yinjiye mu Nama ya Ecosse ishinzwe Impunzi nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi.

Mu 2016 yinjiye mu ikipe ishinzwe iby’Indimi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) no mu Rugaga Mpuzamahanga rw’Abavoka ba ICC.

Uyu mugore w’Imyaka 46 Umwanya ariho nubwo ukomeye muri iyo Kaminuza, ufatwa nk’uw’icyubahiro kuko Kaminuza iba ifite abandi bayobozi bakuru bakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwayo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version