Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko amahoro n’umutekano ku mu gabane wa Afurika ari byo bizafasha gukemura ibibazo birimo iby’imihindagurukirikire y’ibihe ndetse n’ikibazo cy’abimukira no kwihaza mu biribwa.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mahoro muri Afurika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 17 Mutarama 2023.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame yagize ati: 

“Amahoro ni uruti rw’umugongo rw’ iterambere rirambye. Imiyoborere mibi ni nyirabayazana y’umutekano muke. Ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka inzego zikomeye, kugarura ubumwe no kwizerana byarihutirwaga cyane. Ibi byahaye igihugu cyacu umusingi ukomeye twubakiyeho umutekano urambye n’iterambere.

Icyakora, kwimakaza amahoro ni ikintu gisaba ubufatanye.

Iterabwoba n’ubuhezanguni byambukiranya imipaka, bigakwira vuba ari nako bigira ingaruka ku baturage hirya no hino ku isi. Afurika nayo ntiyasigaye.

Niyo mpamvu nk’igihugu twafashe icyemezo cyo gutanga umusanzu mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no gusana ibyangijwe n’intambara ku mugabane wa Afurika.

Turi mu isi irushaho kugenda iba nk’umudugudu kandi ihurijwe hamwe. Nta mwambaro ukwira bose wafatwa nk’i gisubizo rusange kuri ibi bibazo byose, kuko hagomba kwitabwa ku mwihariko wa buri gihugu.

Inama yiga ku mahoro muri Afurika ni uburyo bwiza bwo gushimangira ubufatanye. Icyo Afurika ikeneye cyane ni ubushake bwa Politiki mu gushyira hamwe amikoro akenewe mu gushakira umuti umuzi w’ibibazo.

Dufite amahoro n’umutekano, dushobora gukemura ibibazo bitandukanye birimo ibishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, ikibazo cy’abimukira, ndetse no kwihaza mu biribwa bigatuma Afurika igira ubudahangarwa mu guhangana n’ibihe by’amage byazaza mu bihe biri imbere.

Ibi ni ideni dufitiye urubyiruko rwo hazaza h’umugabane wacu.

Ikibazo ni ukumenya niba tugomba gushyira ku ruhande ibidutandukanya, tugategana amatwi kandi tugakorera hamwe nk’abafatanyabikorwa bareshya”.

Iyi nama irimo kubera i Nouakchott muri Mauritania kuva ku wa 17-19 Mutarama 2023 ikaba ikoraniyemo abayobozi mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abahagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye batandukanye.

Iyi nama kandi yatangijwe muri Mutarama 2023 ikaba itegurwa ku bufatanya bwa Mauritania n’Ihuriro ku mahoro rya Abu Dhabi “Abu Dhabi Forum for Peace.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version