Umuryango w’ubumwe bwa Africa na  Leta ya Somalia byatangaje ko byamaganye “igitero cy’iterabwoba” cyakozwe ku kigo cy’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa ATMIS muri Somalia.

Izo mpande zombi mu matangazo zasohoye zivuga ko zihanganishije u Burundi ku abasirikare babwo baguye muri icyo gitero.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Moussa Faki ukuriye Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa yatangaje ko yavuganye na Perezida General Evariste Ndayishimiye mu “guha icyubahiro ingabo” zaguye muri icyo gitero.

Ati:“Uyu munsi navuganye na Perezida General Evaliste Ndayishimiye kugira ngo nunamire igitambo cy’ingabo z’amahoro za ATMIS-Somaliya zaburiye ubuzima mu murimo wo kugarura Amahoro ,nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabereye muri Somaliya uyu munsi. Ntibazigera bibagirana. Turasabira bagenzi babo bakomeretse ko bakira.”

Umusirikare mukuru wo mu Burundi yabwiye AFP ko abasirikare bagera kuri 30 bishwe abandi 22 barakomereka, mu gihe icumi baburiwe irengero.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi  na we yemeje aya makuru ,anatanga ubutumwa buhumuriza Africa n’imiryango yabuze ababo .

Ati:”Nta magambo akomeye ahagije nabona yo kwamagana igitero cy’iterabwoba cyibasiye itsinda ry’Abarundi rya ATMIS_Somalia. Nifatanije na Afrika yose yabuze abahungu n’abakobwa bakiguyemo kugirango mpumurize imiryango yibasiwe.”

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wigambye iki gitero ukanavuga ko wafashe icyo kigo cya gisirikare, ubu uravuga ko wishe abasirikare 173.

Iki nicyo gitero cya mbere ku ngabo za African Union Transition Mission in Somalia (ATMIS) kuva zifashe iryo zina mu kwezi gushize kwa Mata 2022, risimbura iryahozeho rya AMISOM.

U Burundi ni ubwa kabiri mu kugira ingabo nyinshi muri ATMIS – nyuma ya Uganda – ingabo zose hamwe ubu zikuriwe na Lieutenant General Diomède Ndegeya w’Uburundi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version