Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abagura amata y’aborozi ntibishyure cyangwa bagatinda kubishyurira ku gihe.
Aborozi b’Inka bo muri aka karere basaba ko ibibazo bishingiye ku myumvire n’ibishingiye ku mikorere y’amakoperative n’ubucuruzi bw’umukamo byakwitabwaho, kugira ngo abakora uwo mwuga barusheho gutera imbere kandi umusaruro wo muri ako karere wiyongere.
Mu nama yahuje aborozi, abucuruzi b’umukamo n’abayobozi mu nzego zinyuranye zifite aho zihurira n’ubworozi, abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ngamba zigamije iterambere ry’ubworozi, uburyo bwo gufata neza ibikorwaremezo by’ubworozi, baganiriye kandi ku buryo bwo kongera umukamo, guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhinga no gutunganya ubwatsi bw’inka n’ibindi.aborozi bagaragaje ibibazo bikibangamiye iterambere ry’uru rwego.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John avuga ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’abagura amata ntibishyure cyangwa bagatinda kwishyura aborozi, ariko na none burusheho kwegereza aborozi ibikorwa remezo.
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, Dr Uwituze Solange, mu ijambo rye yasabye aborozi kubyaza umusaruro inzuri bahawe na Leta hagamijwe kwongera umukamo. Yashishikarije kandi aborozi kwitabira ubwishingizi bw’amatungo muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi.
Intego y’iyi nama ni ukongera umukamo hagamijwe kuzahaza uruganda rw’amata y’ifu rwatangiye kubakwa mu karere ka Nyagatare aho ruzakenera Litiro 1.200.000 ku munsi.
Magingo aya mu karere ka Kayonza habarurwa aborozi bagera ku 15.542, hakabarurwa inka zisaga 66.000.
Umukamo uboneka ku munsi ungana na Litiro 76.002, nyamara ugera ku makusanyirizo ukaba ungana na Litiro 20.500.