Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo, Africa CDC cyatangirije i Kigali gahunda izafasha u Rwanda kwesa umuhigo rwihaye w’uko uyu mwaka uzarangira rufite abaturage 86% bakingiwe Covid-19.

Ni gahunda izwi nka Save lives and livelihoods cyangwa se kurengera ubuzima n’imibereho ugenekereje mu kinyarwanda, igamije gufasha ibihugu bya Afurika gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 byibura bakagera ku gipimo cya 70%.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC avuga ko izafasha inzego z’ubuzima mu Rwanda binyuze mu nkingi enye.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko kugeza ubu abasaga 70% bamaze kubona byibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19, 68%, bakaba bamaze gufata doze ebyiri mu gihe 40% bamaze gufata doze ya mbere yo gushimangira.

Umuyobozi w’ikigo Africa CDC mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Ashamyelesh Kifle DEBELA avuga ko icyo kigo gitewe ishema no kuba u Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu gukingira umubare munini w’abaturage bityo rukaba rukwiye gushyigikirwa.

Ati “Dutangije ku mugaragaro iyi gahunda mu gihe guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangaza gahunda yo gukingira abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 ndetse no gutanga doze ya kabiri ishimangira ku bafite imyaka 60 kuzamura ndetse n’abafite imyaka 50 kuzamura barwaye indwara zitandura.”

Akomeza avuga ko “Ubu u Rwanda rufite intego yo gukingira byuzuye byibura abagera kuri 86% mbere y’uko uyu mwaka urangira. Mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizamara umwaka twateganyije agera kuri miliyoni 2 z’amadorali, ni ukuvuga, miliyari 2 z’amanyarwanda.”

Dr. Ashamyelesh Kifle DEBELA yongeyeho ko “Dukomeje kandi ibiganiro na bagenzi bacu hano mu Rwanda kugirango turebe uburyo twakongera inkunga.”

Muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba kagizwe n’ibihugu 14, u Rwanda rubaye igihugu cya 3 gitangirijwemo iyi gahunda ya Save lives and livelihoods nyuma y’ibihugu bya Ethiopia na Kenya.

Ubwo Ikigo Africa CDC cyatangizaga gahunda ya Save Save lives and livelihoods i Kigali
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version