Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ejo kuwa Gatatu na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Bwongereza, yavuze ko yatangiye guha impapuro z’integuza ku bimukira bambere bazoherezwa mu Rwanda.
Nk’uko bivugwa na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Bwongereza Priti Patel, hitezwe ko aba bazoherezwa mu Rwanda bazashobora kubaka ubuzima bwa bo bundi bushya mu mutekano usesuye. Abakozi b’iyo minisiteri batangiye kuganira n’abarebwa n’uwo mwanzuro wo koherezwa mu Rwanda kugira ngo bawumve neza bamenye n’inyungu zibategereje kandi babafashe kwitegura mbere yo guhaguruka.
Amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda, ateganya ko aba bimukira bazoherezwa bazahabwa ku buntu ibyangombwa byose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo: gucumbikirwa, bakavurwa kandi bagahabwa amahugurwa kugirango bazashobore kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.
Iyi gahunda iteganya ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda ari abageze mu Bwongereza guhera tariki 01/01/2022 binjiye binyuranyije n’amategeko bamwe bakoresheje ubwato buto, abandi binjiye bihishe mu bikamyo. Mu kwezi kwa Gatatu hinjiye abagera ku bihumbi bitatu.
N’ubwo amasezerano y’ibihugu byombi yo kohereza abimukira gutuzwa mu Rwanda yamaganwe n’abatari bake, ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente mu kiganiro n’itangazamakuru giheruka, yavuze ko n’ubwo hari benshi bamaganye ayo masezerano bitazabuza u Rwanda kurangiza inshingano za rwo z’ubutabazi.
Ati:”kwakira abantu n’ubugiraneza, ntabwo turi igihugu cyifuza ko hari abantu bababara kandi dufite ahantu twabashyira. Wakiriye umuntu rero umugiriye neza hakagira ubirakarira uwonguwo nyine arihangana kuko ntakundi !Ariko twemeza ko ntakibazo bizateza muri Dipolomasi n’aba Partenaire bacu tubikorana barabyivugira.”
Amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi ,agaragaza ko Leta y’u Rwanda izahabwa miliyoni 120 z’amapawundi n’ukuvuga asaga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda ayo ma franga niyo azatunga abo bimukira mu gihe cy’imyaka itanu.