.
Urwunge rw’Amashuri rwa APRED NDERA ruherereye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, abahiga cyane abo mu ishami ry’imyuga TVET, bishimira amasomo bahabwa, bagashimangira ko kubera ubumenyi n’ubuhanga bahakura, bibaha ubushobozi bwo kwishingira amagaraje yabo, kugira ngo bazabashe kwikorera ubwabo badategereje akimuhana kaza imvura ihise.
Iri ni ishuri rimaze imyaka igera kuri 42 rishinzwe cyane ko ryashinzwe mu 1982, rikaba ari n’ishuri ry’amateka bitewe ahanini n’abantu benshi baryizemo bakomeje kugira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu cy’u Rwanda, nk’uko ubuyobozi bwaryo bubitangaza. Muri kino gihe uretse amasomo asanzwe “General Education” bakaba bigisha n’imyuga yo ku rwego rwa 1( Lever 1 n’ay’igihe gito “Short Course”, aho bafite ubukanishi bw’imodoka n’ibigendanye nayo no gutunganya imisatsi.
Umuyobozi wa GS APRED NDERA Jean de Dieu Ntirenganya, avuga ko ishuri ryabo rihagaze neza ku bigendanye n’ireme ry’uburezi aho bafite icyiciro rusange “O Lever”, icyiciro cy’amashuri y’ubumenyi rusange “General Education” mu mashami atandukanye ndetse n’icyiciro cy’imyuga ku rwego rwa mbere “Lever 1” n’amasomo y’icyiciro kigufi cy’amezi 6 “short course
”Agira ati “Iki ni ikigo gifite amateka cyane ko kiragwa n’abana b’abahanga batsinda ku rwego rwo hejuru, bagera muri Kaminuza nabwo bakiharira imyanya ya mbere. Mu mwaka w’amashuri 2024-2025 twatsindiye kuri 93% mu cyiciro rusange “O Level” mu cyiciro cy’ayisumbuye batsinda kuri 90%.
Ku birebana n’imyuga abana nabo biga neza bagasozanya ubumenyi buhagije mu bukanishi bw’imodoka no gutunganya imisatsi, abakanishi bakagerekaho n’akarusho ko gucyura uruhushya rw’imodoka “Permis de Conduire”.
Avuga ko bakorana neza na Minisiteri y’Uburezi mu bigo byayo bya RTB na REB, aho abasoza icyiciro cya mbere cy’umwaka umwe “Lever 1” bahabwa impamyabumenyi na REB, mugihe abo mu cyiciro kigufi b’abakanishi n’abatunganya imisatsi “Short Course” bazihabwa na RTB.
Ku rundi ruhande, avuga ko batanga amasomo afasha abana kuzigirira akamaro mu bihe biri imbere ari nayo mpamvu benshi basoza mu myuga bagenda bafite inyota yo kuzikorera, bamwe bagahitamo kwishyira hamwe kugira ngo barusheho guhesha agaciro ibyo bize.
Ashimira cyane Leta y’u Rwanda ku bw’ubufatanye ntagereranwa ikomeje gukorera amashuri harimo n’ayigenga. Gusa akifuza ko ubufasha bwihariye bagenera amashuri ya Leta, abigenga nabo bajya batekerezwaho, cyane ko bose icyo bagamije ari ukurerera igihugu.
Abanyeshuri barashima uburyo biga neza uko bikwiriye muri APRED NDERA Hari byinshi abiga muri APRED Ndera bishimira, birimo kugira abarimu b’abahanga kandi bafite ubunararibonye, bikaba bibafasha kwiga neza bagatsinda uko bikwiriye amasomo yose.
Technicial Uwiringiyimana Liliane, ni umukobwa wahisemo kwiga ubukanishi bw’imodoka nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.Agira ati “Nahisemo kwiga ubukanishi bw’imodoka kubera ko nakuze nkunda imodoka, bityo nkumva ko kuba nzi gukanika, nkamenya n’amoko y’imodoka nyinshi, bizamfasha gusoza nkaba nakora mu igaraje cyangwa se mu mangazini acuruza ibyuma by’imodoka “Pieces de Rechanges”.
Ndishimye cyane kuba niga muri iri shuri ryujuje ibisabwa byose, nkanishimira ko namaze kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara imodoka, mu minsi mike nkazajya gukorera Permis yuzuye yo gutwara imodoka.Hano dufite imodoka twitorezaho mu buryo buhagije, tukaba turi abahanga cyane.”
Asaba urubyiruko rw’abakobwa bagenzi be, kutitinya bibeshya ko ubukanishi ari umwuga w’abagabo gusa bakagana ishuri by’umwihariko muri APRED NDERA, kugira ngo nabo babashe gusoroma imbuto z’ubwenge, buzabafasha mu buzima bwabo iteka.Ibyo Liliane avuga binashimangirwa na mugenzi we Germaine Uwababyeyi, twasanze ari kumena amavuta y’imodoka bita “Vidange”.
Avuga ko gukora yiyanduje nta pfunwe bimutera, cyane ko nyuma yo kwiyanduza abona ifaranga, maze agacya.Technicial Mwambarangwe Benjamin w’Imyaka 44, nawe ni umwe mu biga ubukanishi bw’imodoka.Avuga ko yari asanzwe akora akazi ku bucuzi mu Gakinjiro ka Gisozi, ariko kubera kwiyumvamo ubukanishi bw’imdoka, ngo yahisemo kuza kubyiga kandi amaze kugera ku rwego rwo kumenya gukanika imodoka zitandukanye.
Agira ati “Ubukanishi ni umwuga ushobora gutunga nyirawo igihe cyose awukoze neza. Nzi beshi bafite amagaraje bakize bafite abakozi bahemba, nanjye intego mfite ni iyo ngiyo, yo gushinga igaraji nka komera nkagera ku rwego rwo gutanga akazi aho kugasaba.”
Cyakora, avuga ko n’ubwo bwose afite inyota yo kwikorera, ari no kuvugana na bamwe muri bagenzi be, kugira go nibasoza bazifatanye bashinge igaraji ry’intangarugero.Ibyo avuga nawe abihurirazaho na Technicial Baseswa Emile w’imyaka 37, uvuga ko yiteguye kujya gushyira mu bikorwa amasomo meza bari guhererwa muri APRED.
Avuga ko kuba basoza bafite uruhushya rwo gutwara imodoka ari ishema kuri bo, ku buryo bumva ko bazajya mu ma Garaje bafite impamba y’amasomo ihagije bazi no gutwara ibinyabiziga by’abakiliya batandukanye bazajya babagana.
Abo mu masomo yo mu cyiciro cy’ayisumbuye nabo bakorana umuhate wo kuzatsinda ibizamini bya Leta byegerjeKimwe n’abiga mu ishami ry’imyuga, abiga amasomo asanzwe, bavuga ko bahisemo neza kuba biga muri APRED NDERA, ishuri rizwiho kugira abana b’abahanga kuva cyera. Bityo nabo muri uyu mwaka w’amasomo 2025-2026 bakaba ngo biteguye kuzatahukana intsinzi y’amanota meza abinjiza muri Kaminuza zitandukanye.
Mugisha Sam wiga mu mwaka wa 6 muri MEG, avugua ko ikigo cyabo kibafasha gutsinda neza masomo, bitewe ahanini no kugira abarimu b’abahanga babaha imyitozo myinshi kuri buri masomo.Agira ati “Turi mu gihembwe cya 2, turi kwiga neza kandi twiteguye kuzatsinda ibizamini bya Leta ku rwego rushimishije, tukazagera ikirenge mu cya bagenzi bacu bagiye basoza bafite amanota ya mbere mu gihugu, abenshi muribo bari mu mirimo itandukanye mu Rwanda no mu mahanga.”
Avuga ko akurikije ubumenyi agiye gukura muri GS APRED NDERA, byatumye afunguka mu bwonko, yumva azibera Umucuruzi akikorera yiteza imbere we n’umuryango we, n’igihugu muri rusange.
Kaliza Gahiga Cynthia, nawe ari gusoza umwaka wa 6 muri MCB, akaba afite inzozi zo kuzaba umuganga w’amagufwa n’umugongo cyane ko yaje kumenya ko abahanga muri urwo rwego ari bake mu Rwanda cyane cyane abagore, bityo akazasoza atanga umusanzu ukomeye ubwo azaba asoje Amasomo.
GS APRED NDERA, ni Ishuri rimaze kuba ubukombe mu Rwanda cyane ko ryashinzwe mu 1982. ryatangiye ryigisha amasomo rusange, aho abaharangije bari mu mirimo itandukanye mu Rwanda no mu mahanga. Ni mugihe muri kino gihe bahisemo gukomeza gushyigikira Uburezi bw’u Rwanda bongeramo amashami y’imyuga aho mu cyiciro cya 1 “ Level 1” bafitemo abagera ku 140 naho mu cyiciro kigufi “Short Course” bagera kuri 60, n’abandi benshi biga gutunganya imisatse “Hair Dressing” bose “`biga“` batsinda neza.
Abasoza imyuga bafite akarusho ko gutahana uruhushya rwo gutwara imodoka, ikigo kandi kikagira n’igaraji rigari ryitorezwamo.








