Mu gihe habura umunsi umwe ngo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango wa Commonwealth bahurire mu nama ya CHOGM, abahagarariye ibihugu bitandukanye bakomeje kugera i Kigali ahazabera iyi nama.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe kuwa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, igiye kuba nyuma y’izindi z’amahuriro atandukanye agize Commonwealth zimaze iminsi ziba.

Mu gihe habura amasaha make ngo iyi nama itangire, abanyacyubahiro batandukanye bamaze kugera mu Rwanda.

Boris Johnson yahageze

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ni umwe mu banyacyubahiro bamaze kugera mu Rwanda.

Yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Boris Johnson yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022.

Akigera mu Rwanda, Boris Johnson yavuze ko iyi nama izaba umwanya wo kuganira ku bibazo byugarije Isi birimo inzara n’imihindagurukire y’ibihe ndetse n’amahirwe yo kwagura ubucuruzi u Bwongereza bukorana n’ibihugu byo muri uyu muryango.

Kwitabira iyi nama kwe bivuze byinshi kuko u Bwongereza aribwo bwagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Commonwealth mu 1926 ndetse Umwami wabwo King George VI ayibera umuyobozi wa mbere.

Biteganyijwe ko iyi nama izasiga Boris Johnson ahererekanyije ububasha na Perezida Kagame ku buyobozi bwa Commonwealth.

Boris Johnson ageze mu Rwanda akurikira Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri.

Perezida Buhari wa Nigeria nawe arahari

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatatu.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’abayobozi b’u Rwanda batandukanye bayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.

Nigeria ni kimwe mu bihugu bya Afurika bimaze igihe biri mu muryango wa Commonwealth kuko yayigezemo mu 1960, ndetse mu 2003 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Olusegun Obasanjo cyagiriwe icyizere cyo kwakira inama ya CHOGM.

Perezida Nana Akufo-Addo yaharaye

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo nawe yaraye ageze mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 22 Kamena 2022.

Ku Kibuga cy’indege yakiriwe n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Ubukungu, Francis Gatare, ndetse n’Umunyemari Karera Deniss.

Ghana yemerewe kwinjira mu Muryango wa Commonwealth mu 1957.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Brunei nawe ari i Kigali

Umuyobozi w’Ikirenga wa Brunei akaba na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III nawe yageze i Kigali.

Ku Kibuga cy’Indege yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Brunei ni kimwe mu bihugu byo muri Aziya byahoze biri munsi y’ubuyobozi bw’u Bwongereza. Yabonye ubwigenge mu 1984 ndetse ihita yinjira muri Commonwealth, iba igihugu cya 49 kigeze muri uyu muryango.

Hassanal Bolkiah niwe muyobozi wa 29 w’Ikirenga w’iki gihugu kuva mu 1967.

Singapore nayo irahagarariwe

Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong nawe yamaze kugera mu Murwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali, ahari kubera Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth.

Lee Hsien Loong uri muri uyu mwanya kuva mu 2004 ku kibuga cy’Indege yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Singapore yinjiye muri Commonwealth mu Ukwakira mu 1965. Iki gihugu gifite umwihariko w’uko aricyo cyakiriye CHOGM ya mbere mu 1971.

Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice

Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Jugnauth yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022 yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase.

Ibi birwa biherereye mu Nyanja y’Abahinde mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umugabane wa Afurika byinjiye muri Commonwealth mu 1968.

Ibi birwa nibyo byagombaga kwakira CHOGM yabaye mu 2015 ariko biza kwamburwa aya mahirwe kubera ko bititabiriye inama ya Commonwealth yabereye muri Sri Lanka.

Byatumye hafatwa icyemezo cy’uko iyi nama ibera mu birwa bya Malta.

Pravind Jugnauth ni Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice kuva mu 2017.

Johnny Briceño wa Belize na we yahageze

Minisitiri w’Intebe wa Belize, Johnny Briceño ni umwe mu Bakuru ba za Guverinoma zigize Commonwealth bamaze kugera mu Rwanda.

Yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu ndege ya Sosiyete ya Kenya Airways. Ku kibuga cy’indege yakirwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Belize, ni Igihugu giherereye muri Amerika yo hagati, mu burasirazuba gikora ku Nyanja ya Caraïbes, mu majyaruguru kikaba gihana imbibi na Mexique.

Iki gihugu gituwe n’abarenga gato ibihumbi 397 cyahoze munsi y’u Bwami bw’u Bwongereza ariko kiza kubona ubwigenge kuwa 21 Nzeri mu 1981 ari nabwo cyahise cyinjira muri Commonwealth.

Johnny Briceño ni Minisitiri w’Intebe wa Belize kuva mu 2020.

Repubulika y’Aba- Dominicaine irahagarariwe

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika y’Aba- Dominicaine, Roosevelt Skerrit nawe ari mu bayobozi bakuru bamaze kugera mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira CHOGM.

Yageze mu Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

Iki gihugu cyinjiye muri Commonwealth mu 1978, umwaka n’ubundi cyabonyemo ubwigenge kuko mbere cyagenzurwaga n’u Bwami bw’u Bwongereza.

Repubulika y’Aba- Dominicaine ni kimwe mu bihugu bigize Caraïbes, gituranye Haiti, Cuba na Puerto Rico.

Roosevelt Skerrit ni Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva mu 2004.

Perezida Filipe Nyusi yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Adriano Maleiane yamaze kugera mu Rwanda, biteganyijwe ko azahagararira Perezida Filipe Nyusi mu nama ya CHOGM.

Ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, Adriano Maleiane yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Nubwo Mozambique yakoronijwe na Portugal yinjiye muri Commonwealth yiganjemo ibihugu bikoresha Icyongereza mu 1995.

Perezida Biya yohereje Minisitiri w’Intebe

Undi mushyitsi w’imena wamaze kugera i Kigali ni Minisitiri w’Intebe wa Cameroon, Joseph Ngute, wakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja mu ijoro ryo kuwa 22 Kamena 2022.

Biteganyijwe ko Joseph Ngute azaba ahagarariye Perezida w’Igihugu cye, Paul Biya muri iyi nama ya CHOGM.

Cameroon yinjiye muri Commonwealth mu 1995, nyuma y’imyaka itandatu ibisabye.

Iki gihugu kimwe n’u Rwanda bihuriye ku kuba biri mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ndetse n’uw’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, Francophonie.

Imirimo ya CHOGM yanzitse ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2021, ibimburirwa n’inama y’ihuriro rya mbere ari ryo ry’urubyiruko rugize uyu muryango.

Ku munsi wakurikiyeho hatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’abagore ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’abandi batandukanye bahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo.

Mu zindi nama z’amahuriro zabaye harimo iy’iry’Ubucuruzi ry’abagize Commonwealth ryatangijwe kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ndetse n’ihuriro rigamije kwiga ku iterambere ry’abaturage ryabereye muri M Hotel.

Biteganyijwe ko ayo mahuriro yose yabaye agomba gufata imyanzuro itandukanye bikazagezwa ku nama y’Abakuru b’Ibihugu izatangira kuri uyu wa 25 Kamena 2022.

Share.
Leave A Reply