Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, hirya no hino mu gihugu, abayoboke b’Idini ya Islam baramukiye mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi mukuru usoza Igisibo gitagatifu cya Ramadhan.
Ni igisibo bari bamazemo igihe cyingana n’ukwezi, biyegereza Imana binyuze mu masengesho no mu gusiba kurya amanwa yose ari na ko bakora ibikorwa by’urukundo.
Ku rwego rw’igihugu, iri sengesho ryabereye muri Stade Regional ya Kigali, i Nyamirambo ahari hateraniye Abayisilamu basaga ibihumbi bitanu.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim HITIMANA, yavuze ko muri rusange uku kwezi kwagenze neza. Ati: “Twakoze amasengesho ku bwinshi kuko Imisigiti yo hirya no hino yari yuzuye ndetse hari iminsi 10 ya nyuma Abayisilamu bajya mu mwiherero, umuntu ku giti cye, bakoresha bibera mu musigiti batagera n’iwabo mu rugo. Ibyo byarakozwe hirya no hino mu misigiti kandi byakozwe neza. Ubu rero n’igihe cyo gushimira Imana kuba ikomeje kuduha aka gahenge kuko abenshi twari tubikumbuye kandi tubinyotewe.”
Mufti w’u Rwanda kandi yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye gukomeza ibikorwa by’urukundo nk’uko byabaranze mu kwezi kwa Ramadhan. “by’umwihariko ku Bayisilamu, bagomba kurangwa na rwa rukundo rwabarangaga muri uku kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, mu bihe byose bagomba kurangwa na bwa bufatanye bwabarangaga mu bandi Bayisilamu ubwabo ndetse n’abandi Banyarwanda. bagomba kurangwa n’ibyishimo n’umunezero hagati ya bo kandi bagomba kurangwa no gukunda umurimo kuko ni byo bituma uhorana ibyishimo by’igihe cyose.’’
Abayoboke b’iri dini batuye mu mujyi wa Kigali twaganiriye, barishimira kuba bongeye guterana mu buryo bwa rusange nk’uko byahoze bitandukanye no mu myaka ibiri ishize aho bitakunze kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.
Jumapili BAZINDYIKI . Ati: “Turashima Nyagasani watumye dusoza igisibo neza tukagisoza amahoro. Twahuriyemo n’ibyiza byinshi kandi tubasha no kuba twasenga isengesho rya rusange kuko ntabwo twigeze tubasha gusenga iri sengesho muri iyi myaka ibiri yari ishize. Ubu turashima Allah kubera yagabanyije icyorezo. Alhamdulillah!’’
GAHONGAYIRE Dalilah we yagize Ati : “Turashimira Imana ko kirangiye neza ,tuzakomeza twitware neza n’Imana izakomeze ibidufashemo. No mu yindi minsi isanzwe, ni ugukomeza amasengesho, dusenga gatanu ku munsi.”
Umunsi wo gusoza iminsi 30 ya Ramadhan umenyekana ku mboneko y’ukwezi,umunsi ugatangazwa bivuye i Macca ukizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, kikaba ikimenyetso cy’ubumwe bwa bo.
Andi mafoto