Perezida wa Angola, João Lourenço, Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, yatangaje ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’ingabo ze zifatanyije n’Umutwe wa FDLR.
Ibyo Perezida Lourenço, yabitangaje nyuma yo kubonana na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri. Iyi ntambwe igamije guhosha ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Congo by’umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.
Umubano utari mwiza w’ibi bihugu bituranyi, watangiye mu minsi ishize bitewe ahanini n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, aho iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu gihe u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’ibikorwa by’ubushotoranyi bimaze iminsi bikorwa n’ingabo zicyo gihugu.
ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 hari abasirikare babiri bashimuswe n’Ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe barimo bacunga umutekano hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo nkuko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Igisirikare cy’u Rwanda (RDF). RDF yasabye Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurekura abo basirikare babiri ari bo: Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad.