Abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda RDF barekuwe nyuma y’ishimutwa ryabo ubwo bari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ya 23 Gicurasi 2022.


Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, bashimuswe n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ufashijwe n’Igisirikare cya RDC, FARDC, ubwo bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi, bakaba bari bafungiwe mu Murwa Mukuru i Kinshasa.


FARDC yabashinje ko bari barenze imbibi bambutse bagiye gufasha M23 mu rugamba ihanganyemo n’icyo gisirikare aho ngo bari mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda.


Mu itangazo ryashyizwe ahagaraga na RDF ritangaza irekurwa ry’aba basirikare, RDF yavuze ko barekuwe nyuma y’ibiganiro mu buryo bwa Dipolomasi byakurikiyeho hagati y’abakuru b’ibihugu bya Angola, DRC n’u Rwanda. RDF yishimiye gutangaza ko ubu abo basirikare bombi bagarutse amahoro mu Rwanda.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version