Umunye-Congo Dénis Mukwege,yatsindiye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, hamwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Daniel Aselo, basabye ko hahagarikwa ibitero bivugwa ko byibasira abanyarwanda muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amashusho y’abantu bitwaje imipanga barimo barahiga abanyarwanda mu murwa mukuru Kinshasa, hamwe no mu yindi migi mikuru yasakaye ku mbuga nkoranya mbaga mu minsi ishize.
Ibi birimo biraba mu gihe i Nairobi muri Kenya hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ngo bige ku bibazo by’umutekano muke biri muri aka karere birimo ugushyiraho umutwe uhuriweho w’ingabo za EAC hagamijwe guhagarika imvururu zirangwa mu burasirazuba bwa DRC ahanini biterwa n’imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba yaho, ndetse n’ikibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na DRC.
Nyuma y’uko umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza , muri DRC hatangiye imyigaragambo yamagana u Rwanda, ndetse hari n’ibitero by’ubushotoranyi byagiye bigabwa ku Rwanda.
DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23, ikaba yarahagaritse amasezerano yose y’ubucuruzi yari hagati y’ibihugu byombi.