Ku wa mbere, tariki ya 12 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gutangiza amahugurwa y’ibyumweru bibiri yerekeranye no kurengera abaturage b’abasivili.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) yitabiriwe n’abapolisi 30 batoranyijwe mu mashami ya Polisi atandukanye.
Ubwo yafunguraga amahugurwa, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi (DIGP) ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko Polisi yiyemeje gukomeza kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe kuzuza neza inshingano zayo zo guharanira amahoro n’umutekano mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane.
Yagize ati: “Aya masomo agenewe abapolisi bitegura koherezwa mu butumwa bw’amahoro, kugira ngo batange umusanzu wabo mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kurinda abaturage b’abasivili bo mu duce tuberamo mirwano hirya no hino ku isi.”
Yakomeje agira ati: ”Azafasha abapolisi gusobanukirwa amahame Mpuzamahanga arebana no kurengera abaturage badafite aho bahuriye n’imirwano mu duce twibasiwe n’intambara, harimo no kwita cyane ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana biturutse ku makimbirane.
DIGP Ujeneza yasabye abayitabiriye gukurikira bagasobanukirwa neza ibikubiye muri aya mahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu kurengera abibasirwa n’ihohoterwa rishingiye ku ntambara.
Umwe mu barimu b’ikigo UNITAR, Fernanda Santos Pereira Da Silva, yavuze ko kurengera abaturage b’abasivili ari inshingano y’ibanze mu kubungabunga amahoro.
Yavuze kandi ko aya masomo azagaragaza kurushaho ko serivisi z’u Rwanda ari indashyikirwa mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.