Abapolisi 283 basoje amasomo y’ibanze mu mutwe wihariye wa Polisi, ’Basic Special Forces Course’ mu Kigo cya Polisi cyigisha ibijyanye no guhangana n’iterabwona, barimo abo muri Repubulika ya Centrafrique bangana na 33.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yayoboye uyu muhango kuri uyu wa 26 Mata 2024 ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique Gen. Bienvenu Zokoue.

Aba bapolisi basoje amasomo y’amezi atandatu bize mu cyiciro cya 12. Bigiye mu Kigo cya Polisi cyigishirizwamo amasomo yo gukumira iterabwoba ‘Counter Terrorism Training Centre’ i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Aya masomo ahabwa umubare w’abapolisi batoranyijwe, agamije kubongerera ubumenyi mu guhangana n’ibibazo no gukora mu bihe bigoye by’umutekano no kubasha kubyitwaramo neza.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version