Abibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abaharanira guhesha Agaciro Uruhu “Rwanda Leather value Association” bari bitabiriye Inteko rusange igamije kwemeza Amategeko yayo no Kwitorera Abayobozi kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025, bavuga ko batunguwe n’uburyo Intumwa ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yababwiye ko amatora asubitswe mu gihe bo bari bizeye ko bagiye kwitorera Abayobozi mu gihe bari bamaze kubyitegura neza.
Ni Inteko rusange yari yitabiriwe n’abasaga 200 baturutse mu gihugu hose, bakaba bari babukereye biteguye gushyiraho ubuyobozi bwabo nk’uko biteganywa n’amategeko agenga Amakoperative n’amashyirahamwe, ko abanyamuryango bitorera ababayobora mu Nteko rusange, bagahabwa Manda y’igihe runaka.

Ibi byose nibyo Abanyamuryango bavuye mu bice bitandukanye bari baje bizeye, ndetse bamwe mubabanje kuganira n’itangazamakuru mbere y’Inteko, bakaba barishimiraga igikorwa bajemo cyo kwihitiramo Abayobozi.
Ibyiringiro by’abanyamuryango ntibyakomeje, cyane ko ubwo Inama yatangiraga, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere inganda no kwihangira imirimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Twahirwa Christian, ubwo yafunguraga inama, yahise avuga ko ibyo bari bukore byose, amatora yo atari mwo, byatumye bose bagwa mu kantu.
Gusa ababwira ko Minisiteri yasanze ibisabwa ngo hajyeho inzego z’ishyirahamwe bituzuye, cyane ko bafite amashyirahamwe abiri akora ibintu bimwe, akaba agomba kubanza guhura bagakora rimwe, bamara no kunoza Amategeko yabo, bavuye no kwa Noteri bakabona gutegura indi nteko rusange.

Cyakora Abanyamuryango ntibakiriye kimwe iki cyifuzo bavuga ko iki gikorwa cyabavunnye haba mu myiteguro ndetse n’uburyo bw’amafaranga.
Umwe mu banyamuryango wari waturutse mu Karere ka Karongi washatse ko amazina ye adatangazwa, agira ati “turababaye cyane,ni agahomamunwa duhuye nako kuba Minisiteri yivanze mu byacu, iraduhemukiye cyane. Twari twiteguye neza iyi nteko rusange nyuma y’amahugurwa tumazemo iminsi, tukaba twaragombaga kuyasoza dukora iyi nteko rusange, tukitorera n’abayobozi bacu. Gusa ntabwo tuzi ikibyihishe inyuma”.

Avuga ko Ubusanzwe Ishyirahamwe ryabo rikora neza, bakaba bamaze iminsi basobanurirwa ibigendanye n’iyo nteko rusange,bari baje biteguye neza, none ngo batashye Amaramasa.
Ni kimwe na mugenzi we wo mu Karere ka Musanze, Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24.
Avuga ko amaze igihe akora akazi ko gutunganya ibikomoka ku mpu, akaba yari yitabiriye inteko rusange, azi neza ko bitorera abayobozi bakaba batahiye aho.
Benshi bifuje kuvugana n’Itangazamakuru, bavuga ko batunguwe cyane n’Ihagarikwa ry’aya matora,ngo bakeka ko Minisiteri, yaba ishaka gushyiraho umuntu wayo, mugihe nyamara bamaze imyaka igera kuri itanu, birya bakimara bashaka uburyo Uruhu rwakongera rugahabwa agaciro, bigeze ku umunota wa nyuma ngo Minisiteri ibyivangamo.
Umuyobozi muri MINICOM ntahuza n’abavuga ko Ministeri yivanze mu bikorwa by’Ishyirahamwe
Bwana Twahirwa Christian Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ari nawe watangaje ko nta matora agomba kuba, aganira n’Itangazmakuru, avuga ko nka Minisiteri babereyeho kureberera abaturage, bakaba badashobora kubabuza gukora gahunda iyo zitanyuranya n’amategeko.
Agira ati “Twaje kumenya ko harimo amashyirahamwe abiri akora bimwe, tukaba tubasaba ko babanza guhura bakumvikana uburyo bw’ishyirahamwe rimwe n’abanyamuryango bamwe, bagategura amatekego y’umwihariko bazagenderaho, cyane ko aya rusange asanzweho agenga Amakoperative ahari, bityo nibamara kuyemeza no kuyasinyisha kwa Noteri , bazakore inama yabo bitorere inzego zabo uko babyifuza.”
MUKIMBIRI Wilson