Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaque ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC). Bbakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.

Murokozi wari utwaye imodoka ifite ibirango by’Abadipolomate, na we ubwe akaba ari Umudipolomate ukorera Sosoyete y’ingufu muri DR.Congo (Sociétés  internationales d’électricité des pays des grands lacs, SNELAC) yavuze ko yafatiwe ku Gisozi, mu Karere ka Gasabo bavuye i Rusizi.

Avuga ko yahaye lift abantu mu modoka atazi ko batwaye amahembe y’inzovu, ngo RIB imaze kubafata ni yo yababwiye ko batwaye amahembe y’inzovu.

Yagize ati “Ku rwego ndiho, nk’umuntu wahawe icyizere n’u Rwanda ngo njye muri DR.Congo nkuriye Umutungo wa Sosiyete y’ingufu, nasabaga abantu bose kugira ubushishozi ntibazigere bagwa mu mutego nk’uyu, abantu bagenda bakubwira ngo mfite ubucuruzi bumeze gutya, ugasanga ni abatekamutwe bagamije ku kwiba, nasabaga imbabazi kuba narashutswe kugera aho nza kuzana ibintu bitemewe noneho nkoresheje n’imodoka y’akazi, nkaba numva ko mfite ikintu cyiza ntakoze, nakabaye naratekereje.”

Bagabo ukomoka muri DR.Congo avuga ko Kaburaburyo ukomoka mu Burundi yamusabye gushaka amahembe y’inzovu, undi arayashaka baza kumvikana ko amahembe bayageza i Rusizi ariko habaho ubwumvikane buke.

Abo muri DR.Congo baza gutanga Kg 3 by’amahembe y’inzovu ku madolari 450 ($) aza i Kigali, nyuma bumvikana n’umukiliya kumuzanira Kg 15 z’amahembe y’inzovu, ariko ngo yashakaga Kg 104.

Uyu mugabo wo muri DR.Congo avuga ko Murokozi yari azi gahunda neza kuko Amadolari 450 yishyuwe mbere ari we wayatanze.

Ati “Ni ubwa mbere nje i Kigali ariko nisanze bimeze gutya, ndasaba imbabazi Leta y’u Rwanda kuko n’umuryango wanjye ntuzi ko ari ibi najemo iyo menya ko ari icyaha sinari kuza.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry avuga ko bariya bantu bafashwe kuva tariki 23 Ukwakira, 2021 bagenda bafatwa mu bihe bitandukanye, bafungiye kuri RIB station ya Kicukiro.

Yavuze ko itegeko ryo mu 2021 rigenga Ibidukikije rihana ibyaha bakurikiranywe, by’uko bashakaga kugirisha amahembe y’inzovu kandi inzovu ari inyamaswa ikomye. Rikaba riteganya igihano cy’imyaka 5 ishobora kugera kuri 7 igihe babihamijwe n’Urukiko.

Ati “Amahembe bafatanywe bashakaga kuyajyana mu bihugu bya Aziya, mu Rwanda siho amahembe aturuka, ahubwo barukoresha nk’inzira. Umuntu wese ugerageza gukoresha u Rwanda nk’inzira z’abakora ibyaha cya ubucuruzi butemewe nk’ubu bw’amahembe y’inzovu nta mahirwe bafite, ntabwo u Rwanda ruzabyemera, u Rwanda ntiruzemera kuba inzira cyangwa icyambu cy’abakora ibyaha.”

Yavuze ko abantu bakwiye gukora ubucuruzi bwemewe.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version