Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, bagiye guhurira Arusha muri Tanzania mu nama isanzwe ibahuza, ni inama ya 22 biteganyijwe ko izatangira kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 22 Nyyakanga, ikazamara iminsi 2.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rivuga ko iyi nama yahujwe n’umwiherero w’abakuru b’ibi bihugu kugira ngo baganire ku masezerano y’isoko rusange ry’uyu muryango, East African Common Market Protocol.

Muri uwo mwiherero, abo bakuru b’ibihugu bazarebera hamwe aho gushyira mu bikorwa ayo masezerano bigeze, imbogamizi zirimo n’uburyo zakurwaho ndetse n’inzego abafatanyabikorwa b’uyu muryango batangamo umusanzu wabo kugira ngo iri soko rusange ritangire gukora.

Iyi nama kandi izitabirwa n’abandi bayobozi mu nzego za leta, abikorera, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa bose hamwe babarirwa muri 300.

Uyu mwiherero kandi biteganyijwe ko uzanashyiraho abacamanza mu rukiko rw’uyu muryango rwitwa East African Court of Justice.

Share.
Leave A Reply