Imbuga nkoranyambaga zigezweho cyane mu Rwanda, abazikoresha bazijyaho ku mpamvu nyinshi zitandukanye, hari abajyaho bagamije kwamamaza ibikorwa byabo, abajyaho bagamije kumenya amakuru y’ibyamamare cyangwa abayobozi batandukanye, hari n’abajyaho bakuruwe n’ikimero n’uburanga bw’abakobwa cyangwa abahungu bakunda kwiyerekana kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Mu Rwanda urubuga rwa Instagram rugezweho cyane.Ahanini abarukoresha benshi muribo bashyiraho amafoto n’amashusho kurusha ikindi cyose banyuzaho.Abajyaho bakurikiwe nayo mafoto, ahanini usanga buri wese ujya gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram akora uko ashoboye kose ngo iyo foto ibe ari nziza iruta izindi abitse muri telefone ye! yewe hari n’abakoresha gahunda (Program) ya mudasobwa ngo barebe ko bakongera ubwiza cyangwa ifoto bakayiha imiterere ihwanye neza nuko nyirayo yifuza kumera.

Hari abakururwa nubwo bwiza bigatuma bakurikira umunsi ku wundi nyirabwo,bamwe muribo ugasanga bibagize abadasanzwe cyangwa bakamamara nyamara nta kindi gikorwa kidasanzwe kizwi bakoze.

Mu minsi yashize ndetse na nubu, uwavuga izina Shaddyboo ntawahakana ko ariwe mwamikazi wa instagram.Nyamara nawe umubajije icyo akora ngo abantu bamukurikire ashobora kuguha igisubizo gitandukanye nicyo wacyekaga.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakobwa 5 bakurikirwa kuri instagram nyamara ahanini bigatizwa umurindi n’ imiterere ndetse n’uburanga bwabo.

1. UWICYEZA Pamella

Uwicyeza Pamella

Uyu aherutse Kwambikwa impeta na Mugisha Benjamin. Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2019 ubwo yiyamamarizaga kuba nyampinga w’u Rwanda, ikamba ryaje kwegukanwa na Miss Nimwiza Meghan.

Nubwo muri icyo gihe izina ryatumbagiye kurusha abandi bose ryari Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamella imiterere ye ntiyabashaga gutuma abamurebaga bamukuraho ijisho. Nyuma y’irushanwa, uyu mukobwa amafoto agenda asangiza abamukurikira mu bitekerezo 100 byayatanzweho 70 muri byo biba bigaruka ku miterere ye kabone nubwo nta magambo (Caption) yashyira kuriyo foto.

2. Gihozo (Alliah)

Gihozo uzwi cyane nka Alliah

Uyu yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo hasohokaga amafoto umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba Mc Tino yamutereye ivi ari kumwambika impeta.

Ibi byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga dore ko ubukwe bw’uyu musore nabwo buri mu bitegerejwe cyane na’bakurikira imyidagaduro yo mu Rwanda.

Nyuma y’igihe, byaje kumenyekana ko yari film aba bombi bari bahuriyemo ko nta mubano wihariye bafitanye. Nyuma uyu mukobwa yaje gukomeza kugenda atanga ibiganiro ku ma YouTube channel atandukanye ndetse muri bimwe muri byo akerura ko imiterere ye irangaza benshi bikarengaho hakagira n’abagabo barengera bakamusaba amafoto ye yambaye ubusa.

3. Akayesu Shalon Manzi

Kayesu Shalon Manzi umaze kumenyekana cyane
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version