Kuko itegeko ryo mu gihugu cya Afganistani ntiryemerera uw’igitsinagore kwiga byityo, abagore n’abana b’abakobwa bo muri iki gihugu barasaba abanyamuryango ba Commonwealth kubakorera ubuvugizi bakemererwa kugana ishuri nk’abana b’abahungu.

Kuri ubu, Afganistani nicyo gihugu rukumbi ku Isi, gifite itegeko rikumira abana b’abakobwa kujya ku ishuri, kubera amahame bita ko ari ay’idini ya Islam bagenderaho.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro ry’abagore mu muryango wa Commonwealth ryatangiye ejo tariki 20 Kamena 2022, Shaban Basij-Rasikh, yavuze ko aturuka mu gihugu aho kwiga ku mwana w’umukobwa bibujijwe n’amategeko.

Yagize ati “Iyo turebye mu buryo bw’imibare usanga mu bana basaga miliyoni 250 barimo n’abakobwa ntabwo biga, kubera impamvu zitandukanye zishobora gukemurwa, ariko bitandukanye cyane n’iyo tuvuze ko hari igihugu ku Isi, aho umwana w’umukobwa atemererwa kwiga byemewe n’amategeko”.

Shaban Basij-Rasikh,ukomoka muri Afganistani ari mubitabiriye ihuriro ry’abagore mu muryango wa Commonwealth

Yakomeje agira ati “Uyu munsi abakobwa bo muri Afganistani bashoboye kwiga mu mashuri yisumbuye byemewe n’amategeko, bari hano mu Rwanda, kandi ndabishimira ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda kuba baratwakiriye neza guhera muri Nzeli umwaka ushize, ubwo Abatalibana bafataga ubutegetsi, ubwo kwiga ku mwana w’umukobwa byahise biba ibidashoboka”.

Kuba abana b’abakobwa bo muri Afganistani biga mu Rwanda, barimo gukora neza mu masomo yabo, nibyo Shaban aheraho asaba ko icyo gihugu kitabera urugero ibindi, rwo gutuma abana b’abakobwa bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

Ati “Ntabwo dushobora kumera neza mu gihe igihugu n’ubuyobozi batemerera abana b’abakobwa kwiga. Niba hari ikintu cy’ingezi nshaka gushyira imbere niba mbishoboye, kuri mwe mwese muri hano, no ku bayobozi ba Commonwelth, ni uko mwakwamagana mu ijwi riranguruye, mugasaba impinduka”.

Yongeraho ati “Ntabwo twakomeza guta umwanya, kubera ko twifuza ko abana b’abakobwa biga, dufite imibare, dufite ubushakashatsi bwakozwe imyaka n’imyaka bugaragaza ko kwigisha umwana w’umukobwa ari ukurwanya ubukene, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi”.

Yongeyeho ko bafunguye amarembo ku mwana wese ukomoka muri Afganistani uri hirya no hino ku Isi mu nkambi z’impunzi wifuza kwiga, bakazatangira mu mwaka w’amashuri utaha mu Rwanda hifashishijwe iyakure, ariko ngo kubera amabwiriza n’amategeko akomeye yo mu gihugu cyabo, ntibashoboye kwakira abana b’abakobwa baturuka muri icyo gihugu muri uyu mwaka.

Ngo hari ababyeyi benshi bamaze kumuvugisha bamubwira ko mu gihe abana babo baramuka bemerewe kwiga, bakwemera kuba impunzi mu bihugu by’abaturanyi ariko bagafashwa kwigisha abana babo hifashishijwe iyakure.

Kuri ubu ngo hari imiryango itandukanye yibumbiyemo abagabo yo mu gihugu cya Afganistani, yatangiye gusaba ko uburenganzira bw’umwana w’umukobwa bwakubahirizwa muri icyo gihugu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version