Mu birori byari byuzuyemo ukwemera, ibyishimo n’ishimwe, Arikidiyosezi ya Kigali ku wa 18 Nyakanga 2026 yizihije Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaserdoti ku bapadiri benshi, inaha Kiliziya impano y’Abapadiri bashya 11 n’Abadiyakoni 14.
Ibi birori byabereye muri Paruwasi Sainte Famille, aho Karidinali Antoine Kambanda yayoboye igitambo cya Misa cyitabiriwe n’imbaga y’abakristu.

Mu muhango w’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubupadiri, Abadiyakoni 11 bahawe Ubupadiri, mu gihe Abafaratiri 14 bambitswe Ubudiyakoni, bagatera indi ntambwe ibaganisha ku murimo w’Ubusaserdoti. Ni ibirori byagaragaje ubukungu bw’impano Imana ikomeje guha Kiliziya yo mu Rwanda ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza h’umurimo w’ivugabutumwa.
Mu ijambo ryatanzwe mu izina ry’abizihizaga Yubile y’imyaka 50 y’Ubupadiri, Padiri André Kibanguka yashimiye Imana ku ngabire y’Ubusaserdoti, ashimangira ko imyaka yose bamaze muri uwo murimo ari urugendo rwuzuyemo ubuntu bw’Imana n’ubudahemuka. Yagarutse ku kamaro ko kumvira Kiliziya no gukomeza umurimo n’ubwo imyaka yaba ishize, avuga ko ubusaserdoti ari umuhamagaro ubaho ubuzima bwose.

Abapadiri bashya bambitswe ibimenyetso biranga umurimo wa gisaserdoti birimo igishura cya Misa n’indangabubasha, basigwa amavuta y’ubutorwe mu biganza ndetse bahabwa agasahani kariho umugati n’inkongoro irimo divayi, nk’ikimenyetso cy’umurimo wabo wo gutura Igitambo cy’Ukaristiya no gukurikira Kristu mu butumwa bwe.
Uyu munsi w’amateka wasize ibyishimo byinshi mu miryango y’abahawe amasakaramentu, muri Paruwasi bakomokamo no muri Kiliziya muri rusange, aho benshi bawubonye nk’ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje guhamagara urubyiruko kuyikorera no gukomeza kubaka Kiliziya ifite abakozi bayo bahagije.


Mukimbiri Wilson

