Mu rwego rwo gukomeza korohereza Abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga rigezweho, Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda ku bufatanye n’Uruganda rwa ZTE bamuritse ku mugaragaro telefone nshya ya ZTE Blade A36, izajya iboneka ku buryo bworohereza buri wese kuyitunga no kuyishyura mu byiciro.
Aya masezerano y’imikoranire yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali, agamije kongera umubare w’abakoresha smartphones no guteza imbere ubukungu bushingiye kuri serivisi za dijitali.


Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko intego yabo ari ugutuma ikoranabuhanga rigera kuri buri Munyarwanda. Yagize ati: “Kugera ku ikoranabuhanga ntibikwiye kuba amahirwe agenewe bamwe gusa, ahubwo bikwiye kuba amahirwe agera kuri buri wese.”


Telefone ya ZTE Blade A36 ifite agaciro ka 119,000 Frw, ariko umukiriya wa Airtel ashobora kuyigura ayishyura buhoro buhoro, yaba ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi, bitewe n’ubushobozi bwe.
Si ibyo gusa kuko abazayigura bazanahabwa impano y’iminota yo guhamagara ku miyoboro yose no gukoresha 1GB ya internet buri munsi mu gihe cy’iminsi 30, ibintu bizafasha abakoresha iyi telefone gukomeza kuvugana no gukoresha serivisi za internet nta mbogamizi.


ZTE Blade A36 ifite ekran nini ya 6.7-inch, ububiko bwa 64GB, batiri ya 5000mAh imara igihe kirekire ndetse na kamera y’inyuma ya 13MP, bituma iba telefoni ikwiriye gukoreraho, kwigiraho no kwidagaduriraho.


Iyi gahunda iri muri gahunda ya Airtel Rwanda yiswe “Hitamo Ibirenze”, igamije guha abakiriya serivisi zirenze ibyo bateganya, zirimo umuyoboro wa 4G ugera mu gihugu hose, amahirwe yo kubona smartphones ku buryo bworoshye, paki zihendutse zo guhamagara no gukoresha internet, ndetse na serivisi ya #NiZero ituma kohereza amafaranga kuri Airtel Money bikorwa ku buntu ku mirongo yose no kuri banki.


Ku bufatanye bwa Airtel Rwanda na ZTE, hari icyizere ko Abanyarwanda benshi bagiye kurushaho kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga no gukoresha serivisi za dijitali mu buryo bworoshye, buhendutse kandi bubafasha gukora byinshi kurushaho.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply