Kicukiro, Kigali – Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yatangije ku mugaragaro Ibizamini Ngiro bya Leta bya 2025/2026 kuri GS Kagarama, ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka urubyiruko rufite ubumenyi, ubushobozi n’ubunyamwuga bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Mu ijambo rye, Claudette Irere yifurije abakandida bose amahirwe masa mu bizamini, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza, gukorera ibizamini mu mucyo no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubangamira ituze n’isura nziza y’amashuri mu gihe cyo gusoza umwaka w’amashuri.

Yagize ati: “Iki ni igihe cyo kugaragaza ibyo mwize n’ubushobozi mwungukiye mu mashuri. Nimugire icyizere, mukore ibizamini neza kandi murinde indangagaciro zibaranga nk’abanyeshuri beza.”Ibizamini Ngiro bya Leta byatangiye kuri uyu wa 3 Kamena 2026 bikazarangira ku wa 22 Kamena 2026.

Biteganyijwe ko bizitabirwa n’abakandida 74,085, barimo 3,581 bigenga, bazakorera mu bigo 854 byateguwe hirya no hino mu gihugu.Aba bakandida baturuka mu byiciro bitandukanye by’amashuri birimo:Ibi bizamini bifatwa nk’umwanya w’ingenzi wo gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu bikorwa bifatika, hagamijwe gutegura abanyamwuga bashoboye guhangana n’ibibazo by’akazi n’iterambere ry’igihugu.

Abasesenguzi mu burezi bavuga ko ibizamini ngiro bifite uruhare rukomeye mu gutuma abanyeshuri badahabwa gusa ubumenyi bwo mu bitabo, ahubwo bakiga no gukoresha ibyo bize mu buzima busanzwe no ku kazi.

Uko umubare w’abitabira aya masomo ugenda wiyongera, ni nako icyizere cy’uko u Rwanda ruzakomeza kubona abakozi bafite ubumenyi bugezweho n’ubushobozi bwo guhanga udushya kigenda kirushaho gukomera.

Mu gihe abakandida batangiye uru rugendo rw’ibizamini, ubutumwa bukomeye bahawe ni ukwizera ubushobozi bwabo, gukora ibizamini batuje no gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.Ababyeyi, abarimu n’inzego z’uburezi na bo basabwe gukomeza gufasha abanyeshuri kugira ngo bakore ibizamini mu mwuka mwiza, bibafashe kugera ku ntego zabo.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply