Ubuyobozi bwa Volkswagen Group Africa bwanyomoje byimazeyo amakuru amaze iminsi avugwa ko ishobora guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda, buvuga ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, Volkswagen yijeje abakiliya bayo, abafatanyabikorwa ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko ibikorwa byayo bikomeje nk’uko bisanzwe. Bati: “Nta gahunda dufite yo kugabanya ishoramari cyangwa kuva mu Rwanda. Amakuru akwirakwizwa si yo kandi nta shingiro afite.”

Iyi sosiyete kandi yatangaje ko iri mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo, aho guhera tariki ya 1 Mata 2026, ishami rya Volkswagen Mobility Solutions Rwanda rizimukira mu nyubako nshya kandi nini iherereye mu cyanya cy’inganda (Special Economic Zone).
Volkswagen yagaragaje ko izakomeza gutanga serivisi zayo zirimo gukodesha imodoka zizwi nka ‘Move’, guteranya imodoka, kuzigurisha ndetse no kuzitaho nyuma yo kugurishwa. Ibi bikorwa byose bigamije guteza imbere ubwikorezi no gutanga serivisi zinoze ku isoko ry’u Rwanda n’akarere.
Byongeye kandi, iyi sosiyete yemeje ko ifite intego yo guteza imbere uruganda rwayo mu Rwanda ku rwego rw’akarere, hagamijwe gushyira mu bikorwa ingamba zo guteza imbere serivisi zo gutwara abantu muri Afurika.
Volkswagen Group Africa yasoje ihamya ko izakomeza gutanga imodoka n’igisubizo cy’ubwikorezi bugezweho, bujyanye n’ibipimo mpuzamahanga, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’u Rwanda.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

