Mu itorero ry’Ubumwe bw’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (UEBR) haravugwa Inkuru y’uwari umuyobozi w’umushinga RW0435 iri torero rifashwamwo na Compassion international ishami ry’u Rwanda , umushinga ukorera mu karere ka Bugesera , umurenge wa Rilima, witwa Mpakaniye Alphonse ushinjwa n’Ababyeyi guhohotera no gukabakaba abana bo mu mushinga ngo aho kugirango ubuyobozi bw’itorero bubimubaze ahubwo bukamuhungisha bumwimurira mu wundi mushinga RW0440 ZIRAMBI ukorera mu Karere ka Nyaruguru .

Uyu ni mwana waje kumushinga RWA0435 gusaba Serivice, Directeur w’umushinga Mpakaniye atangira kumukabakaba
Bamwe mu babyeyi twaganiriye bavuga ko Iri ari kosa rikomeye gukabakaba mu Ruhame umwana urera umuhaturiza kumusambanya kandi ko hari n’abandi bakozi ngo yagiye abikorera afitanyije no kubikorera abagenereabikorwa
Aba babyeyi bagasaba ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwakurikirana iki kibazo kiri mu mushinga RWA0435 mu mizi kuko ari ihohotera ( Child abuse).
Kuki ubuyobozi bwa UEBR butigeze bumubaza ibyo ashinjwa n’Ababyeyi ahubwo bukamuhungisha?
Rev. Pastor Murwanashyaka Thomas, umuyobozi w’Ubumwe bw’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (UEBR) bivugwa ko yamuhungishije akamwimurira mu wundi mushinga RW0440 ZIRAMBI Amuhungisha Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuko ngo adakurikiranwa dore ko hari n’umubyeyi wamushinjaga ko yamuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana ( 100,000frw) amwizeza kumushyirira umwana mu mushinga bikarangira atamushizemwo.
Umwe mu Bayobozi utarashatse ko Dutangaza amazina ye, yavuze ko icyatumye Rev. Pastor Murwanashyaka Thomas yarahungishije Mpakaniye Alphonse ngo ari umwana bakuranye I wabo ku ivuko Mu Karere ka Nyaruguru.
Twagerageje kuvugisha Mpakaniye Alphonse Uvugwa Guhotera abana bo mu mushinga RW0435 ku murongo wa Telephone, tumusobanurira abo turibo n’amakuru dushaka ahita akuraho Telephone.
Ntitwagarukiye Aho kuko twanandikiye Umuyobozi wa UEBR, Rev. Pastor Murwanashyaka Thomas, nawe Ntiyadusubiza kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.