Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, i Kigali hateraniye inama nyungurana bitekerezo mukureba ububyo hakongerwa umusaruro wibigo bito nibiciriritse (SMEs) no kuzamura igipimo cy’ubuziranene ku musaruro, n’ibicuruzwa bya hano iwacu mu Rwanda. Ni inama yahuje Minisiteri yubucuruzi ninganda, urugaga rwa bikorera (PSF), Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bwimiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), ikigo gishinzwe ubugenzuzi bwubunzi nubworozi (RICA) n’ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA).

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF, Bwana Joseph Mutabazi, yavuze ko intego yiyi nama ari uguhuza abikorera ninzego za Leta zishinzwe ubuziranenge, nimisoro, kugira ngo baganire ku mbogamizi zihari ndetse no gushaka ibisubizo birambye.

Yagize ati: “Mu minsi yashize habaye indi nama nkiyi yibandaga ku misoro, ariko ubu twifuje gutekereza ku ngingo ijyanye nubuziranenge nuruhare rwabwo mu iterambere ryibigo bito nibiciriritse.Mutabazi yakomeje avuga ko inama yateguwe hagamijwe kureba uburyo ibigo bito nibiciriritse byafashwa kumva neza inshingano zabyo mu bijyanye nubuziranenge, uko bwubahirizwa, nuko inzego zibishinzwe zababa hafi.”

Yakomeje agira ati: ” Turifuza kongera umusaruro wibikorerwa mu Rwanda, no guteza imbere inganda zacu. Ariko rimwe na rimwe, igiciro cyo kuzuza ubuziranenge kiba kiri hejuru, bikadindiza bamwe mu bikorera.

Ni yo mpamvu izo nzego zije kudufasha kureba uko ibyo bigo twabifasha.Abacuruzi bitabiriye inama bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo zirimo ibiciro bihanitse. Basaba ubujyanama kugira ngo bacuruze ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ndetse nivanwaho ryigiciro kuri serivisi zimwe na zimwe zibafasha mu kubahiriza ibisabwa.

Kandi basabye ko hakorwa ibishoboka byose ngo ubucuruzi bwibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bukomeze gutezwa imbere.”

Ku ruhande rwa RICA, Niyitegeka Jean Damascène, ushinzwe ku genzura inganda namasoko, yavuze ko inama yari ingenzi cyane.Yagize ati: Ibigo bito n’ibiciriritse bikunze kugira ikibazo cyo kutamenya amabwiriza yubuziranenge. Benshi bakora ibicuruzwa bagashyira ku isoko batamenye niba ibyo bicuruzwa byujuje ibisabwa. Ibi bikatugora cyane mu kazi dukora.”

Ati: “Muri iyi nama basobanukiwe inshingano za RICA niza RSB, kuko RSB ishinzwe gushyiraho amabwiriza yubuziranenge (standards), naho RICA igakurikirana iyubahirizwa ryayo. Ibi bizatuma imikoranire yacu izamuka.”

Dr Janvier Mukiza, umukozi muri Rwanda FDA, yasobanuye uruhare rwiki kigo mu kugenzura imiti nibiribwa, byaba ibyabantu nibyamatungo, harimo nibiribwa byahinduriwe umwimerere (processed food).

Abajijwe n’umunyamakuru ku byerekeye imiti ya Relief yahagaritswe ku isoko, yagize ati:”Uyu muti wasanzwe ku isoko nyamara warinjiye mu gihugu mu buryo butemewe. Nta byangombwa wari ufite byemewe na Rwanda FDA, kandi ubusanzwe imiti yose yinjira mu Rwanda igomba kugenzurwa neza mbere yo gukwirakwizwa. Iyo igaragaye ku isoko mu buryo butemewe, ihita ihagarikwa kugira ngo hamenyekane uburyo yageze mu gihugu.”

yongeho ko iyo imiti ifite ingaruka zikomeye, igomba kugenzurwa byumwihariko kugira ngo ubuzima bwabaturage burindwe.Urwego rwAbikorera mu Rwanda rwahawe inshingano zo kongera umusaruro mu byubuhinzi ku kigero cya 6% mu mwaka, kongera umusaruro winganda ku kigero cya 10%, ndetse nishoramari rikazamuka rikava kuri 15% rikagera kuri 21%, byose bigamije gushyigikira gahunda ya NST2.

Abikorera kandi basabwe gukorana bya hafi ninzego za Leta, kungurana ibitekerezo no kugira uruhare mu ishyirwaho ryamategeko agenga ubucuruzi nubuziranenge. 

WILSON MUKIMBI

Share.
Leave A Reply