Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Mata, urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwifatanyije n’abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, banashimangira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abakozi n’abanyamuryango ba PSF, ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wari n’umushyitsi mukuru. 

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwatangiriye mu Kanogo rurusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali i Gisozi, aho bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro cyatanzwe na Abimana Mathias, uhagarariye PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, yagarutse ku buryo bamwe mu bagombaga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo ari bo bayishyigikiye, bakayishyira mu bikorwa.

Ati: “Namaze imyaka irenga 25 ndi umwarimu, ariko ikibabaje ni uko mu gihe cya Jenoside abarimu, abanyapolitiki, n’amadini ari byo byabaye imbarutso yo gukwirakwiza ivanguramoko mu bantu aho kuyirwanya.”

Yakomeje agira ati: “Twebwe ubu aho twavuye turahazi, ntitwifuza gusubirayo. Ni yo mpamvu dusenyera umugozi umwe n’ubuyobozi bwacu butagendera ku macakubiri n’ivanguramoko, kuko ibyo ntaho byatugejeje.”

Munyakazi Sadate, utanga ubuhamya ku byamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati: “Interahamwe zishe Abatutsi zisenya igihugu, si ibyo gusa kuko banyiciye abo mu muryango wanjye bagera ku icumi n’umwe.”

Yakomeje avuga ko bahungiye mu cyahoze ari Komine Tambwe, ubu akaba ari Akarere ka Ruhango. Ati: “Interahamwe zari zihaye intego yo kwica buri Mututsi wese.”

Ubwo interahamwe zageraga mu cyahoze ari Komine Tambwe, twahise dutatana, buri wese yiruka ukwe.

Abatutsi bishwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu. Sadate ati: “Muri iryo joro hari induru n’imiborogo by’icwaga gusa.”

Abicanyi baryaga imitima y’Abatutsi kugira ngo bihuture, ndetse bagatema inka bakoresheje imihoro batemesheje Abatutsi, bakazirya.

Munyakazi Sadate, wiciwe umuryango akiri umwana muto, ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.Umwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 wateguwe na PSF yabwiye itangazamakuru ko buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yanyuze mu nzira y’umusaraba ikomeye, kandi buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yasabye abanyamuryango babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwihangana no gukomera, nti baheranwe n’agahinda.

Ati: “Uyu munsi turibuka n’abacuruzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yakomeje avuga ko Abatutsi batigeze bahabwa amahirwe yo kubona akazi mu bigo bya Leta cyangwa mu yindi mirimo, ati: “Benshi bagannye ubucuruzi abandi bagana ubwarimu.

Turashimira Leta y’u Rwanda uburyo ibikorwa byo kwibuka bitegurwa kandi bigakorwa hirya no hino mu gihugu, ndetse n’imbaraga yashyize mu kugarura icyizere cyo kubaho ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, Abanyarwanda bakamenya amateka yaranze igihugu cyabo, cyane cyane urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.”

Yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo gusobanukirwa inkomoko y’amacakubiri, abishwe muri Jenoside n’ibindi.

Kwibuka nanone ni umwanya mwiza wo gufata no kongera kubana na bacu twabuze, tuzirikana ibyiza byabarangaga. Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni uburyo bwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa. Kwibuka ni ubuzima.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko, ni ho bakura imbaraga zo kongera kubaho no gusohora agahinda kabo batewe no kubura ababo, aho kugira ngo kabahoremo.

Kwibuka kandi bifatwa nk’umuti w’ihungabana kuko biha umwanya buri wese ufite agahinda ko kubura abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka nyakuri ni imwe mu nkingi zikomeye z’ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangiye ahumuriza ndetse yifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Twese tuzi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ntabwo ari impanuka, ahubwo wari umugambi wateguwe igihe kirekire, ukigishwa ndetse ushyirwa mu bikorwa.”

Yakomeje asobanura ko igengabitekerezo ya Jenoside yigishirizwaga mu bintu bitatu: uburezi, iyobokamana na politiki. Ati: “Impamvu byinjiraga muri ibyo bice ni uko ariho abantu babona urubuga rwo kubwira abandi kandi benshi bakabyizera.”

Yunzemo ati: “Iyo uhawe inshingano zo kuyobora abantu uba ushobora no kubayobya, iyo utitondeye uburyo ubayobora. Aha harimo isomo rikomeye. Izo nzira eshatu batubwiye tugomba kwizitondera mu buryo tuzigendamo. Inzira n’isomo twabonye kuri Munyakazi Sadate.

Ibyo tubwira abana bacu, ndetse niba uri umukuru w’umuryango, inyigisho uha umuryango n’urugero utanga ni ingenzi cyane. Ibyo tuvugira mu rugo, ibyo twigisha bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi, bitewe n’uko twigishije.”

Yakomeje agira ati: “Mu mateka yose igihugu cyacu cyanyuzemo, twabonye intwari ndetse n’ibigwari. Uyu munsi, ibibi ntibigutungurana, bikorwa n’abantu nk’uko n’ibyiza bikorwa n’abantu. Ibyo byose bishingira ku mahitamo. Aha ni ho tugomba kuba urumuri mu byo dukora byose, tukabikora tutitaye ku byo turi byo, ahubwo tukabikora tuzi neza ko abandi batureberaho, kandi tuzi ko amateka azabitubaza.”

Sebahizi yasoje agira ati: “Tugeze mu gihe twese tuzi neza ko kubaka igihugu bikorwa n’abanyagihugu ubwabo. Nta wundi muntu uzaturuka hanze ngo azatwubakire igihugu. Imbaraga zacu, ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu ni byo bitugira abo turibo, ni byo biduhesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga, ni byo bituma twitwa Abanyarwanda n’ishema, bitari igisebo.

Ni byo bituma n’undi wese utureba avuga ati: ‘Umunyarwanda koko ni umuntu.”

Umwanditsi: Wilson MUKIMBIRI

Share.
Leave A Reply