Ihuriro ACOREB rihuza Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, basabye u Burundi ko hakorwa ibishoboka byose, imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda igafungurwa bityo Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kugenderana nkuko byari bisanzwe.

Ni ingingo yagarutsweho mu nama isanzwe ibahuza, yateraniye i Kibungo ku Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025 kugera ku wa Kabiri tariki 1 Mata 2025.

Itangazo risoza inama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, rigira riti: “Tubabajwe no kuba kugera ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze.

Twishimiye ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi wongere kubaho.

Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukongera gushoboka.”

Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Visi Perezida wa ACOREB, yasabye abakiristu gukomeza kugaragaza ubuvandimwe kugira ngo bibere n’urugero abafata ibyemezo.

Ati: “Abanyanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana.

Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora.”

Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega, akaba na Perezida wa ACOREB, yagaragaje ko Abepiskopi bafashe iya mbere ngo babere u Rwanda n’u Burundi urugero rw’ubuvandimwe budatana buhuza ibihugu byombi.

Yagize ati “Icyo twahoze dushyigikiye ni uko Abarundi n’Abanyarwanda turi abavandimwe, turi abaturanyi, turi abazimyamuriro kuva na kera.

Ku ruhande rwa Kiliziya murabizi ko no mu ntangiriro u Burundi n’u Rwanda byari bigize Diyosezi imwe yitwa Kivu. Tuyobowe n’Umwepiskopi umwe wari i Kabgayi.

Aho tuboneye ubwigenge, hakaba Inama z’Abepiskopi hamaze igihe kinini hari Inama imwe y’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi kugeza mu mwaka wa 1980.

Nyuma Inama z’Abepiskopi zaje kuba ebyiri ariko Abepiskopi bariho icyo gihe, bagira bati ’Ko twari dusanganywe ubumwe n’ubucuti, dusangiye byinshi: ururimi, umuco, imigenzo, ni byiza ko twagira Inama iduhuza, iyo nama ikama iterana kabiri mu mwaka.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo mu myaka iheruka byagiye bibagora guhura bitewe no gufungwa kw’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, batigeze bacika intege kuko bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bagaragaze ukwemera kandi bagaragaze ko hagati y’abakristu nta bibazo bafitanye kandi ko Kiliziya ishyize imbere umubano mwiza no gusangira ibikorwa.

Ikinyamakuru Kinyamateka cyanditse ko Musenyeri Nahimana yasabye abayobozi b’ u Rwanda n’u Burundi gukora ibishoboka kugira ngo imipaka ifungurwe bityo abantu bashobore kongera kugenderana nk’uko byahoze.

Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi ryashinzwe tariki 6 Kamena 1981. Iri huriro riterana kabiri mu mwaka. Ihuriro riheruka ryarabereye i Bujumbura muri Werurwe 2024

Share.
Leave A Reply