Muri Diyoseze ya Kibungo, Paruwasi ya Rwamagana haravugwa igihombo cya Miliyoni 22 z’umushinga RW0622 cyatewe no kunyereza amafaranga yagombaga kwita ku bana bafashwa muri uyu mushinga uterwa inkunga na Kompasiyo ishami ry’u Rwanda.

Ni igihombo bivugwa ko cyatewe no guhimba inyemezabwishyu, kurihirira abanyeshuri batiga ( Baringa) no gukuba kabiri ibyaguzwe ( urugero hari nk’aho ngo baguraga ibiryo by’inkoko zororerwa ku mushinga byagombaga kugurwa rimwe mu kwezi ariko ngo byaje kugaragara ko bandikaga ko byaguzwe kabiri).

Kuki Nkuranga Aloys umuhungu wa Musenyeri Emmanuel Ntazinda ariwe uvugwaho guhombya uyu mushinga ?

Umwe mu bakirisito bo muri Paruwasi ya Rwamagana, uyu mushinga ukoreramwo ukurikiranira hafi iby’uyu mushinga avuga ko Nkuranga Aloys yahimbaga inyemezabwishyu (Factures) zitabaho birimwo nko kwandika ko baguze ‘ubukorokori’ kuburyo ngo byageze naho Kompasiyo imubaza ‘ubukorokori’ igisobanuro cyabwo akarya indimi.

Uyu mukirisito akomeza avuga ko byanagaragaye ko baguraga ibikoresho by’abana bafashwa mu mushinga buri kimwe ngo bakagiha igiciro cyikubye kabiri ( urugero ngo nko kugura ikaye imwe y’amafaranga y’u Rwanda 1000 bakandika ko yaguzwe ibihumbi 2000 by’amafaranga y’u Rwanda)

Nkuranga Aloys ngo yajyaga aca inyuma bagenzi be ( abakozi bakorana) agatanga irindi soko ry’ibiryo by’inkoko

Mu batangahubamya twagiye tuganira mu bihe bitandukanye bavuga ko igihombo cyagaragaye cyo kugura ibiryo by’inkoko inshuro ebyiri cyatewe ngo n’uko Nkuranga yahaye isoko Kampani “Twirinze kugaragaza amazina” bagasinyana amasezerano ya baringa ko ibyo biryo biguzwe ariko bitagera ku mushinga.

Ubundi mu busanzwe ngo Kompasiyo iteganya ibiro bigomba kugurwa kandi bikagurwa rimwe mu kwezi . Ibi biryo byagurwaga n’umukozi witwa Kwizera ariko akabigura mu buryo buzwi . Nyuma ngo icyatunguranye ubwo hakorwaga ubugenzuzi ( Audit) ababukoze basanze hari izindi nyemezabwishyu zazanywe na Nkuranga Aloys zigaragaza ko haguzwe ibindi biryo by’inkoko.

inkindi aba batangahubamya bagaragaza ngo ni nk’aho yandikaga inyemezabwishyu ziriho ngo ‘Office Materials” Kandi zitaraguzwe.

Ubwo ababyeyi by’abana bashiraga amanga bakarega Nkuranga Aloys imbere y’abakozi ba Kompasiyo

Mu nama yari yahuje ababyeyi bafite abana mu mushinga RW0622 , ubuyobozi bw’umushinga n’abakozi ba Kompasiyo ngo ababyeyi bashize amanga bagaragaza ko hari abana bishyurirwa ishuri Kandi batiga.

bavuga ko ngo hari abana bishyurirwa imyuga n’ubumenyingiro Kandi batabyiga urugero ngo ni nk’abiga amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka .

ibyatumye ngo babivuga byaterwaga ngo n’uko hari hamaze iminsi havugwa ko abana babaye benshi mu mushinga.

Mu mezi atandatu gusa Nkuranga yari amaze mu mushinga RW0622 yari amaze kugura imodoka

Amakuru atugeraho avuga ko ubwo Nkuranga Aloys yaramaze guhombya undi mushinga wakoreraga mu Karere ka Kayonza Musenyeri Emmanuel Ntazinda yamwimuriye mu wundi mushinga ukorera mu karere ka Rwamagana ngo kuva icyo gihe akihagera ibintu byarahindutse.

Mu mezi atandatu (6) gusa yari amaze mu mushinga RW0622 ngo yari amaze kugura imodoka iri hagati ya Miliyoni 7 – 8 .

aya makuru Kandi avuga ko mu myaka ibiri ishize ngo buri kwezi yaguraga Inka akazijyana ku rwuri rwe ruherereye mu karere ka Kayonza.

ikindi ngo usibye kugura ibyo yanaguze amasambu menshi mu bihe bitandukanye aherereye mu mu murenge wa Ruramira mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

Aya makuru akomeza avuga ko afite inzu y’akataraboneka mu karere ka Kayonza inyuma ya Gare rusange y’abagenzi nayo yubatswe muri ibyo bihe imishinga yahombaga.

Ese umushahara mbumbe Nkuranga Aloys ahembwa wagura ibyo byose mu myaka 2 ?

Amakuru atugeraho avuga ko Nkuranga Aloys ubundi ahembwa umushahara mbumbe ungana n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu y’amafaranga y’u Rwanda (350,000Frw) ngo wakuramwo imisoro n’ibindi bisabwa agafata ibihumbi magana abiri na Mirongo irindwi ( 270,000Frw).

Mu gihe cy’imyaka ibiri gusa iyo ufashe umushahara we wa 270,000Frw ugakuba amezi 24 ubona yose hamwe aramutse yiziritse umukanda ntayakoreho yaba ari Miliyoni 6, 480,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu busesenguzi bwakozwe n’abakurikiranira hafi ibibera muri iyi diyosese bavuga ko Miliyoni 6, 480,000 y’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 2 zitanagura imodoka yaguze udashyizemwo kugura amasambu, kugura Inka no kubaka inzu y’akataraboneka.

Twagerageze kuvugana na Nkuranga Aloys kubimuvugwaho avuga ko byose Atari byo .

Ku ruhande rwa Musenyeri Emmanuel Ntazinda uyobora EAR Diyoseze ya Kibungo we avuga ko igihombo cy’uyu mushinga abakozi bose bazakiryozwa ngo byaba na ngombwa bagashirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Mu nkuru zacu z’uruhererekane tugikorera ubucukumbuzi ubutaha tuzabagezaho imwe mu mitungo ikomeye irimwo za Sitasiyo, Guest House bivugwa ko ari Ibya Musenyeri Emmanuel Ntazinda ariko byanditse ku mazina ya Nkuranga Aloys

Share.
Leave A Reply