The World

Technology

Sports Roundup

AMAKURU AGEZWEHO

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Isesengura ryakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarerengane kuri raporo ya 2022-2023 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yasanze itangwa ry’amasoko ya Leta harimo icyuho kigusha Leta mu bihombo kurusha indi mishinga igihugu gishoramo amafaranga y’ingengo y’imari.

Muri iri sesengura, Umuryango Trasparency International Ishami ry’u Rwanda, wasanze hari amakosa yagiye akosorwa bagereranyije n’imyaka yabanje, nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi yabisobanuye.

N’ubwo bimeze gutya ariko, iri sesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ryasanze hari ibyiciro bikomeje guhombya Leta, urugero ni itangwa ry’amasoko ya Leta mu Turere, Umujyi wa Kigali, ibigo bya Leta, ibishamikiye kuri Minisiteri ndetse na Minisiteri ubwazo. 

Umwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, Miliyari 890 Frw zakoreshejwe nabi.

Umuhuzabikorwa w’imishinga ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Twahirwa Theoneste ashimangira ko ubu busesenguzi bubagaragariza ko hakiri byinshi byo gukosora mu rwego rwo gukoresha neza amafaranga Leta ishora mu bikorwa by’iterambere.

Akarere ka Nyaruguru ni ko gafite amanota meza yo gushyira mu bikorwa inama kagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kagakurikirwa na Huye twose two mu Ntara y’Amajyepfo, mu gihe Kayonza, Ngoma na Gatsibo two mu Burasirazuba two turi munsi y’igipimo cya 60%. 

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, ugaragaza ko aya makosa iyo adakosowe adindiza iterambere ry’igihugu ndetse n’iry’abaturage.

Share.
Leave A Reply