U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira Inama ya mbere nini ku mugabane wa Afurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024.

Iy’uyu mwaka, izitabirwa n’abarenga 3.000 bo mu bihugu birenga 70, barimo abayobozi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Ni inama yo ku rwego rwo hejuru, izaba ku matariki ya 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024, ikaba isanzwe itegurwa n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere Ubuhinzi (AGRA), na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kuwufasha mu myiteguro, aho bitaganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre.

Izahuza Abanyacyubahiro n’impuguke 5000, baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi, barimo Abakuru b’Ibihugu bitandukanye, abayobozi ba Guverinoma, abaminisitiri, abarimu muri za kaminuza, abashoramari, abari mu nzego zifata ibyemezo, abahinzi, abakozi mu nzego zo kurengera ibidukikije n’abandi bose bazaba baganira ku kwihaza mu biribwa binyuze mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Jean Paul Ndagijimana, Uhagarariye Ihuriro nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’ubuhinzi, AGRA, mu Rwanda avuga ko bazigira hamwe uburyo bwo guhanga udushya, umuvuduko mu bikorwa by’ubuhinzi no guhaza amasoko ya Afurika n’ahandi.Avuga ko bazarebera hamwe ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ku mugabane wa Afurika n’ingamba zafatwa mu guhangana n’ingaruka bigira ku batuye umugabane.

Amath Pathe Sené, umuyobozi mukuru wa Africa Food systems Forum, avuga ko muri iyi nama bazashishikariza abakiri bato kuyoboka ubuhinzi, kuko atari umwuga w’abakuze gusa.

Yashimangiye ko abayobozi ba Afurika bakwiye gushyira imbaraga mu kongerera ubuhinzi imbaraga kugira ngo abaturage bace ukubiri n’inzara no guhanga amaso imfashanyo zituruka hanze ya Afurika.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu bazitabira iyi nama ya Africa Food Systems Forum.

Share.
Leave A Reply