Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryatangiriye ibikorwa byaryo byo kwamamaza abakandida depite mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ku kibuga cy’Urubyiruko cya Bugesera. Abayoboke basaga 2,000 ba PSD bashyigikiye abakandida depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37 biyamamarije mu Karere ka Bugesera.

Muhakwa Valence uri ku isonga ry’Abakandida depite ba PSD yavuze ko hari byinshi byagezweho bishimira bityo ko ari yo mpamvu bahisemo gukomeza gushyigikira Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.Yavuze ko mu Karere ka Bugesera hubatswe Sitade, asaba abato bafite impano kwihutira kuzigaragaza.

Ishyaka PSD ryagaragaje ko abanyabugesera bakwiye kwishimira ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kirimo kubakwa kandi ko cyizatuma ubukungu bwabo bwihuta.

Ibi ngo bituruka ku ruhare rw’imiyoborere myiza y’Ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Uwera Pelagie umwe mu bakandida depite, yavuze ko Abanyabugesera nibabagirira icyizere bagatora abakandida ba PSD, bazaharanira ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basabye ko abazatora, bazareba ikirango kiriho Ihundo ry’ishaka ryeze neza riri mu gipfunsi akaba ari cyo batora bityo ko bazaba bitoreye Abadepite ba PSD.

Nkusi Juvenal yavuze ko iri shyaka rishaka ko abanyarwanda batunga bagatunganirwa by’umwihariko umuhinzi akaba umukungu, ibyo basaruye bakabibonamo inyungu ihagije. Ati: “Ibyo PSD izabiharanira dushaka kugira ngo duhinge ku buryo bwa kijyambere, tureba uko dushobora guhinga byinshi n’uko dushobora kubihunika. Ibyo bizashingira ku mbuto nziza z’indobanure.”

Nkusi yakomeje avuga ko bazongera ikoranabuhanga mu buhinzi bakoresha imashini zihinga. Ishyaka rya PSD rikavugako intumwa zayo nizigera mu Nteko Ishinga Amategeko ko zizaharamira ko amazi y’imvura afatwa akayoborwa mu bigega.

Ishyaka rya PSD rizaharanira ko hihutishwa iyubakwa ry’imihanda irimo umuhanda Byimana-Buhanda-Kaduha-Musebeya-Gatare-Gisovu.

Umuhanda Gasarenda-Kunyu-na Musebeya. Bazasaba ko umuhanda Kirehe-Mpanga-Nasho-Rwinkwavu wubakwa. Bazakora ubuvugi kugira ngo umuhanda Rwamagana-Zaza na wo wubakwa ndetse n’umuhanda uzenguruka Akanyaru na wo ukazubakwa.

Intumwa za Rubanda zo mu ishyaka PSD nizigera mu Nteko Ishinga Amategeko izaharanira ko hubakwa imihanda yo mu Turere ndetse n’imihanda irimo amateme ahuza utugari ko bizitabwaho bigakorerwa ubuvugizi.

PSD izaharanira ko ahari umuriro w’amashanyarazi uzongerwa ingufu kugira ngo biteze imbere abanyarwanda. Niyongana Galcan, na we uri mu biyamamaza yabaye Abanyabugesera kuzatora PSD kuko ngo ari Rubimburirangabo mu guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Yakomeje agira ati: “PSD ni nk’ifumbire ituma ubukungu busaranganywa ntibwikubirwe na bamwe ngo abandi basigare hasi.”

Aha niho ahera avuga ko bagomba guharanira ko imibereho y’umunyarwanda ikomeza kurushaho gutera imbere. Hazakorwa ubuvugizi ku buryo umukozi utagejeje ku mushahara wa 100,000 FRW atazajya atanga umusoro.

Mukamakombe Olive yabwiye Imvaho Nshya ko biteguye kuzatora PSD kugira ngo intego zabo 60 zishobore kugerwaho. Kuri we imigabo n’imigambi by’abakandida depite ba PSD irasubiza ibibazo Abanyabugesera bafite.

Karinganire Issa yavuze ko ibyo PSD yabagaragarije izakora nigera mu Inteko Ishinga Amategeko, ari nabyo Umuryango FPR Inkotanyi wakomeje kujya ushyiramo imbaraga bityo kuba bavuze ko bazashyigikira n’Umukuru w’igihugu ari akarusho.

Share.
Leave A Reply