Abacanshuro bapfiriye mu mirwano ikaze yabereye mu nkengero za Kanyabayonga, mu Ntara ya Kivu Yaruguru. biciwe mu mirwano ikomeje guhanganisha bikomeye abarwayi ba M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, iyi mirwano yabereye mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Ni mugihe bivugwa ko muri iyi mirwano iri kubera hafi na centre ya Kanyabayonga, ko abacanshuro bagera kuri babiri bakomoka mu gihugu cya Romaniya, undi umwe wo mu ngabo z’umuryango w’Abibumbye (Monusco) ziri mu butumwa bwo ku bungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa RDC na batanu bo mu ngabo za Leta ya Kinshasa bamaze kugwa muri iyo mirwano. Mu gihe abandi benshi bayikomerekeyemo bikomeye.

Ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, byemeje ay’amakuru, byatangaje amakuru avuga byaganiriye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Romaniya, aho ngo yavuze ko abasirikare babiri b’iki gihugu baguye i Kanyabayonga, kandi ko abandi babiri bakomeretse, naho undi umwe wakomerekanye nabo akomoka mu kindi gihugu.

AFP ivuga ko imirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu ko yabereye neza mu gace ka Bulotwa, agace gakora ku butaka bwo muri teritware ya Lubero. Ni imirwano yatewemo ibisasu biremereye aho byarimo biraswa n’uruhande rw’Ingabo za leta ya Kinshasa.

Nk’uko byasobanuwe n’abaturiye ibyo bice bavuga ko abasivile batatu bahasize ubuzima nyuma yuko ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo barasa ibyo bisasu muri centre rwagati ya Bulotwa.

Indi mirwano ikomeye yarimo ibera ku gasozi ku batseho umunara wa Vodacom hafi na Bulotwa, mu ntera y’ibirometre nka 3 uvuye mu majyaruguru y’u mujyi wa Kanyabayonga.

Share.
Leave A Reply