Leta y’u Rwanda yavuze ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) “ribeshya”, nyuma yuko ku wa mbere ribwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko rishobora kuba rifite ibimenyetso bishya byo muri uyu mwaka bigaragaza ko u Rwanda rwashyize mu kaga abasaba ubuhungiro.

Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo birego. aho yagize iti: “UNHCR irabeshya. Uyu muryango usa n’ushaka kugeza ibirego bihimbano ku nkiko z’Ubwongereza ku buryo u Rwanda rufatamo abasaba ubuhungiro…”

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibyo HCR ibikora ari na ko igifitanye imikoranire na rwo yo kujyana mu Rwanda rutekanye abimukira b’Abanyafurika bavuye muri Libya, muri gahunda y’ubutabazi bwihuse yo kuba bari mu Rwanda by’igihe gito.

Kuva mu 2019, u Rwanda rukorana na HCR iyo gahunda yo kwakira izo mpunzi, zishyirwa mu kigo kizicumbikira by’agateganyo cya Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda, mu gihe ziba zitegereje ikindi gihugu kizakira, benshi bajya i Burayi n’Amerika.

HCR ivuga ko impunzi n’abimukira bo muri iyo gahunda, iterwa inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), bajyanwa mu Rwanda “ku bushake”.

Kuva mu 2019 kugeza mu mpera ya Werurwe (3) uyu mwaka, abagera ku 2,242 bari bamaze kunyuzwa mu kigo cya Gashora bakuwe muri Libya, ahari umutekano mucye. HCR ivuga ko ifasha abari muri icyo kigo, kuri ubu gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 700 icyarimwe.

Kugeza mu mpera ya Werurwe uyu mwaka, impunzi 1,623 zivuye mu kigo cya Gashora zari zimaze kwimurirwa mu bihugu nka Norvège, Suède, Canada, Ubufaransa, Ububiligi, Ubuholandi, Finlande n’Amerika, aho zabonye ubuhungiro zigatangira ubundi buzima.

Iyo gahunda y’u Rwanda na HCR itandukanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza yo kwakira abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biteganyijwe ko bazajya bimurirwa mu Rwanda ku gahato, bakaba bashobora kuhasaba ubuhungiro cyangwa gusaba uburenganzira bwo kuhatura.

Mu gusubiza ku birego HCR yagejeje mu rukiko mu Bwongereza, leta y’u Rwanda yavuze ko yumva ko umwe mu bo HCR yashingiyeho ari umugabo wimwe ubuhungiro mu birwa bya Seychelles.

U Rwanda ruvuga ko nyuma y’uko uwo yimwe ubuhungiro, HCR ikorera muri Afurika y’Epfo yafashe icyemezo “yonyine” ko uwo mugabo akwiye guhabwa ubuhungiro mu Rwanda. Rwongeraho ko rutigeze rugishwa inama mbere y’icyo cyemezo, kandi ko kuva icyo gihe rutigeze rubiganiraho na HCR.

Leta y’u Rwanda igira iti: “Iki ni ikirego kimwe gusa mu rukurikirane rw’ibirego bidafatika na gato UNHCR yadushinje.”

U Rwanda ruvuga ko ikindi kirego “kitumvikana” ari uko rwimye ubuhungiro itsinda ry’Abarundi, “mu by’ukuri batigeze na rimwe basaba ubuhungiro ahubwo batahuwe ko barenze ku mategeko y’u Rwanda agenga abinjira mu gihugu.”

Kuri iyo ngingo, u Rwanda ruvuga ko HCR yarushijeho kwiha amenyo y’abasetsi kuko ubu rusanzwe rucumbikiye impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi za mirongo.

Mu gikorwa gifite icyo gisobanuye gikomeye mu rugamba rukomeje mu nkiko mu Bwongereza ku masezerano bufitanye n’u Rwanda, ku wa mbere HCR yabwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko irimo gukora iperereza ku birego bishya by’ihohotera mu Rwanda.

Ibyo birego birimo ko abantu bashobora kuba baroherejwe mu bihugu aho bashobora gukorerwa iyicarubozo, nubwo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko, muri icyo gihe, u Rwanda ari umufatanyabikorwa utekanye w’Ubwongereza.

Umucamanza yahaye uruhushya HCR rwo gutegura inyandiko y’ibyo bimenyetso mbere yuko indege itwaye abasaba ubuhungiro iva mu Bwongereza.

Icyo cyemezo cy’urukiko ni imbogamizi kuri leta y’Ubwongereza kuko igikorwa cya HCR cyabaye ingingo yafatiweho umwanzuro mu rukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza, ubwo rwanzuraga mu Gushyingo (11) mu 2023 ko gahunda ya mbere yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro inyuranyije n’amategeko.

Abanyamategeko ba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza James Cleverly babwiye urukiko ko nta muntu n’umwe uzoherezwa mu Rwanda mbere yo ku itariki ya 24 Nyakanga (7) uyu mwaka.

Ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryasezeranyije gukuraho iyo gahunda niriramuka ritsinze amatora rusange yo ku itariki ya 4 Nyakanga.

Nubwo hari urujijo kuri ejo hazaza h’iyi gahunda, ibirego bikomeye nibura birenga icumi ubu biri mu nkiko – byinshi muri byo ni iby’abantu ku giti cyabo basaba ubuhungiro bashaka kumenya ejo hazaza habo.

Mu rubanza rwa mbere kuri iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza, rwabaye hagati y’umwaka wa 2022 na 2023, ibimenyetso bya ONU byabaye ingenzi cyane mu gufata icyemezo niba u Rwanda rushobora gufatwa nk’ahantu hatekanye kandi hashyize mu gaciro ho kohereza abasaba ubuhungiro.

ONU yeretse inkiko z’Ubwongereza ibimenyetso byuko u Rwanda rukorera impunzi ikizwi nka “refoulement” – ni ukuvuga uburyo bunyuranyije n’amategeko bwo gusubiza umuntu usaba ubuhungiro mu gihugu yahunze, kandi rubizi ko ashobora kuhakorerwa iyicarubozo.

Share.
Leave A Reply