Ikipe y’Umupira w’Amaguru y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu Mupira w’Amaguru mu mwaka w’imikino wa 2023/2024.
Ni igikombe bashyikirijwe ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona wahuje iyi kipe na Amagaju FC, kuri iki Cyumweru, kuri Kigali Pelé Stadium.
Warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Amagaju yatsindiwe na Bizimana Ibutihadji mu gihe igitego cya APR FC cyatsinzwe na Omborenga Fitina.
Ni ibintu byatumye APR FC ikomeza kwandika amateka dore ko iki gikombe yagitwaye itaratsindwa umukino n’umwe. Ni ukuvuga ko mu mikino 30 yose yakinnye, iyo itatsinze yagiye iyinganya.
Ikipe y’Ingabo yasoje Shampiyona ifite amanota 68, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 11.
Umukino APR FC yahereweho igikombe witabiriwe n’abanyabigwi bakiniye iyi kipe mu myaka yo ha mbere barimo Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’, Rudifu, Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Sibo Abdul na Nshimiyimana Eric.
Hari kandi abayobozi batandukanye nka Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira n’abandi.
Ni umukino wabanjirijwe n’ibirori by’akarasisi k’abafana ba APR FC, unaherekezwa n’igitaramo cy’abahanzi barimo Riderman na Chriss Eazy.