WaterAid mu Rwanda yatangaje ko igihe kigeze ngo abantu bumve ko imihango y’umugore n’umukobwa atari agashya kandi ko bidakwiye guhinduka umutwaro cyangwa icyasha ku wayigiye mo ahubwo ko agomba gufashwa gutekana no kwisanzura.

Ibi ni ibyatangajwe na Vestine Mukeshimana umuyobozi wa WaterAid mu Rwanda,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023, ubwo hizizwaga umunsi  wo Kuzirikana agaciro n’isuku by’Umwali n’Umutegarugori mu gihe bari mu kwezi k’umugore, hagamijwe kubafasha  kwisanzura no kugira ubuzima bwiza, baniteza imbere bakagira uruhare mu bikorwa bitandukanye umuryango n’igihugu baba babategereje ho, umunsi  ubusanzwe wizihizwa  tariki ya 28 Gicurasi.

Yagize ati “Tuzirikana ko mu mateka yacu iki kintu cyabaye nk’ubwiru bw’umukobwa ndetse bigatera n’ipfunwe byanamenyekana ko uri mu mihango ukaba usa nk’uwishe umuco. Ariko igihe kirageze ngo abantu bumve ko imihango y’umukobwa n’umugore atari agashya, n’ibintu bisanzwe kandi ni bimwe mu bigize ubuzima bwe, ntibikwiye guhinduka umutwaro cyangwa icyasha kuri bo, ahubwo dukwiye kubyumva tukabifata nk’ikigize ubuzima bwa bo, tukanabafasha ndetse y’uko bitababera umuzigo cyangwa inzitizi mu buzima bwa bo ndetse n’uruhare rwa bo  bagombaga kudufasha nk’igihugu cyangwa n’imiryango ya bo mugutera imbere.”

Ukwezi k’umugore, ni uruhererekane rw’impinduka  rw’ubuzima  bw’imyororokere, ku bagore ndetse n’abakobwa bamaze kugera mu gihe cyo kororoka, mu buryo busanzwe bikababa ho buri kwezi.

Bavuga ko umukobwa cyangwa umugore ari mu mihango igihe mu gitsina cye hari gusohoka mo amaraso, akaba ari intangangore yategereje intangangabo ikayibura, hanyuma igashwanyuka ndetse n’aho yari iri hakarekura, amaraso agasohoka aciye mu gitsina cy’umukobwa .Muri iki gihe kandi uri mu mihango akenera ibikoresho by’isuku byabugenewe bimufasha kwiyita ho no kwita ku isuku y’imyanya ye myibarukiro.

Ibi arabivuga ariko mu gihe bamwe mu bakora ibikoresho by’isuku bikenerwa mu gihe cy’imihango (Cotex),ariko bikoreshwa inshuro zirenze imwe kuko bisukurwa binyuze  mu kubimesa,bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kuba hari bimwe mu byo bakenera bituruka hanze y’igihugu ariko bikaza bihenze ndeste banamara gukora izo Cotex abazigura bakaba bake,nk’uko bivugwa na  Jean Claude Nshimiyimana, Perezida wa koperative ikorera ubudozi buri mo n’ubwa Cotex  mu Karere ka Nyamagabe yitwa Twiyubake badozi Ba Gasaka

Ati ”Imbogamizi yambere n’ibikoresho dukoresha biboneka bigoranye kandi bihenze si ibikoresho wajya mu isoko ngo ugure nk’uko tugura ibindi ahubwo tubigura ku bandi na bo bazidoda babyivanira mu Bushinwa. Ikindi ni ikibazo cy’abakiriya bakiri bake kuko mu gihe tumaze tuzikora usanga tubona abaguzi igihe habonetse nk’umuterankunga ushaka kuziha nk’abanyeshuri bo ku kigo runaka kandi na bwo urumbva ko Atari ibintu bihoraho.”

Uwingeneye Esperance,Umunyamuryango wa koperative Twiyubake badozi Ba Gasaka, wanakoresheje izi Cotex aravuga ko ari nziza ariko bakaba bagifite imbogamizi zirimo no kuba nta cyemezo cy’ubuziranenge bafite.

Yagize ati “Ziriya Cotex ntabwo zirabona ubuziranenge bwemewe, ariko ziramutse zibubonye njye mbona zaba ari nziza cyane kuko nanjye ndazikoresha. Twatangiye kuzikora muri 2022, kuva rero twatangira kuzikora urumva sinari gufata amafaranga ngo njye kugura izindi kandi tuzikorera ndetse na bagenzi banjye ntan’umwe uzigura dukoresha izo twikoreye.”

Samuel Mporanzi,Umukozi mu kigo gitsura Ubuziranenge (RSB),avuga ko bazakomeza gukusanya amakuru azaganisha k’ukuba izi Cotex zikoreshwa inshuro irenze imwe zahabwa icyemezo cy’ubuziranenge.

Ati “Ni ikintu gishyashya ariko gishobora kubyara n’igisubizo ku babaga bafite ubushobozi buke batabashaga kura izikoreshwa rimwe gusa, impungenge turi mo turazikura ho kuko nitumara kuvugana n’abafatanyabikorwa nk’aho tugeze ubu ngubu tukabona amakuru azava mu bushakashatsi niyo azadusobanurira neza niba koko iki gikoresho kirimo gukemura ibibazo abantu bari mo kwibaza cyangwa se n’icyakorwa kugira ngo ibyo bikoresho bikomeze bijye ku isoko ariko byujuje ubuziranenge.”

Mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa gutekana no kudasiba ishuri mu bigo byo mu Rwanda hashyizweho icyumba cy’umukobwa kiba kirimo ibikoresho by’isuku akenera ndetse n’uburiri ashobora kuruhukira ho mu gihe afite imbaraga nke.

Share.
Leave A Reply