Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangiye gufasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kubona moto zizabafasha kunoza akazi kabo neza, ku ikubitiro hakaba hatanzwe moto 49 abazihawe basabwa kurushaho kwegera abaturage.
Izi moto zatangiye gutangwa kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2022 ubwo habaga inama Mpuzabikorwa ywhurijwemo abayobozi guhera ku Mudugudu kugeza ku Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko batanze izi moto kugira ngo aba bayobozi barusheho kwegera aabaturage ndetse banabiteho by’umwihariko.
Yagize” Dore muhawe izi moto ngo mukore akazi kanyu neza, murasabwa kuzikoresha neza mufasha abaturage guhabwa serivise,mbese mugashyashyanira umuturage. Ikindi kandi mwirinde gusiragiza umuturage.”
Byumvuhore Jonas uyobora Akagari ka Ntoma gaherereye mu Murenge wa Musheri, yavuze ku kuntu yabuze uko agera ku muturage wari wakubiswe akitabaza inzego zo hejuru avuga ko iki kinyabiziga kizamufasha cyane.
Yagize ati”Byarambabaje kubura uko ngera ku muturage wanjye wari wakubiswe akanakomeretswa, ariko ubu ngiye kujya ntabarira ku gihe, nkore ubukangurambaga ndetse ngere ku muturage muhe serivise nziza.”
Kemirembe Odeth uyobora Akagari ka Nyendo mu Murenge wa Rwimiyaga avuga ko bajyaga bagira ikibazo cyo kuzenguruka mu Kagari kubera kubura moto bigatuma bakererwa kwita ku bibazo by’abaturage.
Yagize ati” Twari dufite ikibazo gikomeye cyo kugera ku muturage yahuye n’ikibazo cyangwa tugiye mu bukangurambaga tugatega moto biduhenze rimwe na rimwe ntitunagerereyo ku gihe, ariko ubu tugiye kwita no guha umuturage serivise nziza kuko igihe azajya atwitanabaza tuzajya tibonekera igihe
Moto zatanzwe zakurikiye mudasobwa nazo zahawe aba bayobozi kugira ngo barusheho guha umuturage serivisi nziza,, kuri ubu hatanzwe moto 49 ku banyamabanga nshingwanikorwa b’utugari bari bujuje ibyangombwa bisabwa, mu gihe abazahabwa moto bose hamwe ari 108 b’utugari twose tugize Akarere ka Nyagatare.