Umuturage wo mu gihugu cya Uganda wibwe inka ze 39 zikazanwa mu Rwanda ari naho zafatiwe, arashimira cyane inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda uburyo zamufashije  kubona izonka ze. 

Aravuga ibi mugihe u Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwashyikirije igihugu cya Uganda kumugaragaro izo nka 39.

Umuturage wibwe izo nka yitwa Mushaija Dickson wo muri District ya Rukiga ni mu ntara y’Uburengerazuba bw’igihugu cya Uganda ari nawe ushima ubuyobozi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ati ibi ntabwo byashoboka umuntu adafatanyije n’undi, iyo ubuvandimwe buhari byose biroroha kubera ko nje mu Rwanda, u Rwanda rwamfashije kubona izi nka kandi rufata n’abajura, mu by’ukuri ndashima u Rwanda cyane rwaduhaye imodoka ya police idufasha gushaka inka zacu ndashima n’abaturage bose b’u Rwanda guhera kubwa Rwempasha n’igihugu cyo se muri rusange.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rukiga, Mbabazi Robert Kakwelele ashima ubufatanye buranga ibihugu byombi by’umwihariko iki gikorwa cyo kugaruza izi nka zari zibwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, Rusakaza Alphonse wari uhagarariye ubuyobozi bw’u Rwanda muri iki gikorwa avuga ko ashima buri wese wagize uruhare mu gikorwa cyo gufata izi nka zikaba zashyikirijwe nyirazo.

Izi nka  39 zivugwa zibwe tariki 10 z’uku kwezi kwa Mutarama 2023 zinjizwa mu Rwanda ariko bukeye  tariki 11 nibwo zafashwe n’inzego z’umutekeno ku ruhande rw’u Rwanda zifatirwa mu Mudugudu wa Kaburimbo, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’abaturage.

Abakekwaho kwiba izi nka muri Uganda bakazizana mu Rwanda ni abagabo batatu, aho babiri muri bo bari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda. 

Igikorwa cyo gushyikiriza izi nka  nyirazo cyabereye ku mupaka wa Buziba uhuza igihugu cy’u  Rwanda nicya Uganda.

Share.
Leave A Reply